Muhanga: Hari abaturage batinya SACCO bakeka ko zizahomba nka microfinance

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga baratangaza ko batinya kugana imirenge SACCO kuko bumva ko ishobora guhomba nk’uko za microfinance zahombye mu myaka ishize.

Ubwo batahaga umurenge SACCO Terimbere Shyogwe, bamwe mu baturage bavuze ko batizera imirenge SACCO kuko bataramenya itandukaniro ryo na microfinance zigeze guteza igihombo bazibitsagamo amafaranga.

Abo twaganiriye bavuga ko badakeneye guhomba nk’uko bahombejwe na za microfinance. Hari abavuga ko aho kubitsa muri SACCO bazemera bakayibikaho ku mufuka cyangwa bagafunguza amakonti mu mabanki akomeye.

Ayo mabanki akomeye ariko nayo bayagaya ko akenshi usanga abagora kubaha inguzanyo ndetse hamwe akaba atarabegera.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Muhanga afungura ku mugaragaro SACCO Terimbere Shyogwe.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga afungura ku mugaragaro SACCO Terimbere Shyogwe.

Umucungamutungo wa SACCO Terimbere Shyogwe, Niyomufasha Tamali, nawe avuga ko ikibazo cy’abantu bitiranya SACCO na za microfinance gituma abanyamuryango batiyongera nk’uko babishaka.

Niyomufasha asaba ubuyobozi ko bwabafasha bukabaha inkunga yo gushishikariza abaturage ku mikorera ya za SACCO kugirango bazitinyuke.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois, yahumurije abaturage ababwira ko nta kibazo cy’imirenge SACCO gihari kandi ngo nta n’aho zihuriye na za microfinance.

Uhagaze avuga ko microfinance zari iz’abashoramari ku giti cyabo kandi SACCO zo ni igikorwa cy’abaturage kuko aribo bafitemo imigabane ndetse bakaba ari nabo bazikoresha. Inyungu izivamo igarukira abanyamuryango mu gihe andi mabanki inyungu iba ari iyayo gusa.

SACCO Terimbere Shyogwe yatwaye amafaranga arengaho gato miliyoni 24.
SACCO Terimbere Shyogwe yatwaye amafaranga arengaho gato miliyoni 24.

Uyu muyobozi yijeje iyi SACCO ko bagiye gukora ubukangurambaga ku baturage bose, haba mu nama ziteraniramo abaturage n’ahandi.

Umurenge SACCO Terimbere Shyogwe watwaye amafaranga miliyoni 24 n’ibihumbi 800 bisaga. Uruhare rw’abaturage ni miliyoni 14 n’ibihumbi 500 bisaga, asigaye ni inyungu za SACCO.

Umuturage w’umunyamuryango wa SACCO yasabwaga gutanga amafaranga 5000 yo kubaka inyubako ariko akayatanga mu byiciro bibiri.

SACCO Terimbere Shyogwe ifite abanyamuryango 3863 mu gihe abaturage bagejeje imyaka 16 yo gufunguza konti muri uyu murenge ari ibihumbi 15 birenga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuyobozi ntibukwiye kumara abaturage impungenge bukoresheje amagambo gusa. Bukwiye no gukora ibintu bigaragara. kugirango za MicroFinances zihombe hari ababigizemo uruhare, ndetse kuri ubu bigaragara ko bafite ubutunzi batahoranye zitarahomba, nyamara nta n’umwe ukurikiranwa n’ubucamanza. Ahubwo birantangaza kubona BNR ihita yishyiraho umutwaro itanashoboye wo kuriha bamwe mubabuze utwabo, aho kuba ubugenzacyaha bwashaka abahombeje ibyo bigo, bukabishyuza ayo bibye cg batanzeho inguzanyo mu buryo butemewe n’amategeko.

DUSABE yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka