Ubushashatsi bwa ARIPES bwerekanye ko amakoperative afitiye runini abaturage

Bamwe mu bashakashatsi bo mu mashuri makuru na zakaminuza byigenga (ARIPES), baravuga ko ubushakatsi bwakozwe bwerekana ko amakoperative y’abahinzi afite uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.

Abagize ARIPES bavuga ko abahinzi bakwiye kwibumbira mu makoperative kuko aribwo buryo bwo kubona umusaruro uhagije, maze bagatera imbere ku giti cyabo ndetse bakanateza imbere aho batuhe muri rusange.

Ibi byavugiwe mu nama y’ihuriro ry’amashuri makuru na za kaminuza byigenga byo mu Rwanda (ARIPES) yabereye mu ishuri gatolika rya Kabgayi ICK tariki 25/11/2012.

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri uyu mwaka wa 2012 bwakorewe mu makoperative yo ntara y’Amajyepfo ndetse n’intara y’Uburasirazuba mu turere tune aritwo Muhanga, Kamonyi, Rwamagana na Ngoma.

Hari bamwe mu bahinzi bakunze kuvuga ko kwibumbira mu makoperative ari ugukorera abayobozi bayo. Ibi bigatuma badasobanukirwa n’ibyiza bya koperative.

Abagize ARIPES berekanye ko amakoperative afitiye runini abaturage.
Abagize ARIPES berekanye ko amakoperative afitiye runini abaturage.

Abbé Dr Niyibizi Déogratias, akuriye ihuriro ry’abayobozi ba za kaminuza byigenga abona mwene abo baturage baba bibeshya cyane kuko ubu bushakashatsi bugaraza ko aba batekereza uku kandi bakaba bagifite imyumvire yo kwanga amakoperative badatera imbere.

Aba bashakashatsi bagaragaje ko mu makoperative abaturage batizanya ingufu kuko haba hari ababa barabonye amahugurwa bakayageza ku bandi bityo abakoraga ibikorwa byabo mu mwijima bagafashwa n’abandi.

Akenshi ubushakatsi bukunzwe gukorwa usanga buguma mu bitabo cyangwa se mu masomero. Abarimu mu makaminuza zigenga bakoze ubu bushakashatsi bo, baravuga ko ibyavuye mu bushakashatsi bwabo, buzagera ku buturage bo hasi bugashyirwa mu bikorwa.

Prof. Nathan Kanuma ni umwe mu barimu bakoze ubwo bushakashatsi, avuga ko iyo bakoze ubushakashatsi ari mu rwego rwo gufasha abafata ibyemezo. Abafata ibyemezo bagendera ku bushakashatsi kugira ngo barebe ahari ibibazo hagaragajwe n’ubushakashatsi kugira ngo babe bahibanda.

Ihuriro ry’amashuri makuru na zakaminuza byigenga (ARIPES) rigizwe n’amakaminuza agera ku icumi yo mu Rwanda, rikaba ryatangiye mu mwaka wi 2004.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka