Muhanga: Batashye inyubako y’umurenge Sacco wa Kiyumba yatwaye miliyoni 25

Abatuye umurenge wa Kiyumba biyubakiye inzu y’izajya ikoreramo umurenge Sacco yawo, iyi yarubatswe ku mafaranga yari avuye ahanini mu banyamuryango bayo, aho buri munyamuryango yatangaga amafaranga ibihumbi bine kugira ngo yubakwe.

Ikindi cyafashije uyu murenge Sacco kugira ngo wiyubakire inyubako igezweho, inyungu Sacco yagiye ibona kuva yatangira n’umuganda yahawe n’abaturage cyane cyane abanyamuryango bayo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wayo Jeanne Namahoro.

Kugeza itashywe ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatanu tariki 23/11/2012, yari imaze gutwara miliyoni zirenga 24 z’amafaranga y’u Rwanda. Ahasigaye hakazatwara miliyoni imwe kugira ngo irangire neza, kandi abaturage bakemeza ko bazakomeza kwishakamo ubushobozi.

Iyi Sacco yatangiranye abanyamuryango 69 ku ikubitiro, ariko kugeza ubu igejeje ku banyamuryango barenga ibihumbi bitatu, ni ukuvuga 30% by’abatuye uyu murenge wose kuko abawutuye bose ari 2.206.

Sacco yubatswe ku buryo bugezweho bw'amabanki.
Sacco yubatswe ku buryo bugezweho bw’amabanki.

Sacco Kiyumba yatangiye mu 2009, yaratangiye umugabane nshingiro ari amafaranga ibihumbi bitatu by’Amanyarwanda, uwabaga adafite ubushobozi bwo kuyatanga kandi ashaka kuba umunyamuryango yemererwaga kuyatanga mu byiciro.

Kuri ubu ifite imari nshingiro ya miliyoni 10, inguzanyo yatanzwe ni miliyoni 107 zahawe abanyamuryango 504.

Aha Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yasabye aba baturage gufunguza konti muri Sacco, kugira ngo babashe kwizigamira no kwaka inguzanyo, cyane ko ugiye muri Sacco ashatse ahita aba umunyamuryango akabasha kubona n’inyungu z’imigabane aba yatanze.

Mu gihugu hose hamaze kuba imirenge Sacco igera kuri 416, muri izi sacco zose 300 muri zo zimaze kwiyubakira inyubako zigezweho.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka