Nyagatare: Ahari amahoro ntihabura ubukungu

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare bizihije isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ivutse ndetse banishimira ibikorwa yabagejejeho nko kubakirwa no korozwa; banakangurirwa kongerera agaciro ibyo bakora no guharanira kwiteza imbere.

Senateri Joseph Karemera komiseri w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yibukije abaturage uko igihugu cyari kimeze kikibohorwa aho cyari cyugarijwe n’ubukene, imibereho mibi n’ubujiji kubera ko higaga abana b’abifite nabwo bari muri gahunda y’iringaniza.

Aha yashimangiye ko iterambere ryishimirwa ryaturutse ku bumwe n’amahoro abaturage bafite. Senateri Joseph Karemera rero akaba yasabye abaturage kongera agaciro k’ibyo bakora, kwiha agaciro ubwabo bikura mu bukene kuko ntawubahwa akennye.

Umuhango watangijwe no gutaha inzu urubyiruko rwubakiye umugore utishoboye ifite agaciro k’amafaranga y’urwanda asaga miliyoni 5 iri mu kagali ka Rurenge.

Ubuhamya bwatanzwe bwibanze cyane ku kuba umugore yarakuwe mu gikari akajya ahagaragara harimo no kwiga ndetse no kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Nyirahirana Domitila wubakiwe inzu n’urubyiruko yavuze ko atabona uburyo ashima umuryango FPR-Inkotanyi kubera aho umukuye dore ko yabaga mu bikoni by’abaturage atagira isambu, ari umupfakazi hiyongereyeho no kuba afite umwana wamugajwe n’ubushye.

Yicaye mu cyumba cy’uruganiriro cy’inzu yashyikirijwe yatangaje ko yiteguye gufasha abandi nabo bakagira imibereho myiza. Uwashyikirijwe inzu yubakiwe kandi yanagenewe ubutaka bwo guhingaho bungana na hegitari imwe ndetse n’inka ifite agaciro k’ibihumbi 200.

Iri terambere yifuza ko ryagera kuri benshi kandi niryo ryagarutsweho n’uhagarariye FPR mu murenge wa Rukomo washimangiye ko bagejejweho ibikorwa byinshi bigamije imibereho myiza y’abaturage nk’ibigo by’ubuvuzi, amashuli kuri bose, kwigishwa kwihangira imirimo no kunoza ibyo bakora biturutse mu buhinzi n’ubworozi.

Ibi kandi nibyo byashimangiwe na Atuhe Sabiti Fred, chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyagatare, wasabye abaturage guhanga udushya no kubumbatira ibyagezweho. Yanasabye abaturage kutagira ibibarangaza ahubwo bakarushaho kwiyubakira igihugu.

Muri uyu muhango abaturage n’inganda bamuritse ibyo bagezeho haba ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibyo bihangiye ubwabo binyuze mu bukorikori.

Kuva iyi gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe, mu karere ka Nyagatare abatishoboye 300 barubakiwe naho 400 borozwa amatungo maremare n’amagufi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka