Umwana w’imyaka 13 amaze kwigurira ihene abikesha gucuruza amagi

Havugimana Jules w’imyaka 13 utuye mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi amaze kwigurira ihene ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 10, abikesha inyungu yakuye mu bucuruzi bw’amagi.

Uyu mwana urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, akora ubucuruzi bw’amagi avuye kwiga, akayacururiza kuri santeri ya Rugobagoba ahahurira abagenzi benshi.

Amafaranga Havugimana yashoye mu bucuruzi bw’amagi ngo yayahawe n’ababyeyi be, bagira ngo ubwo bucuruzi bujye bumufasha kwibonera bimwe mu byo akenera.

Avuga ko buri munsi acuruza byibura amagi 30, agakuramo inyungu y’amafaranga 900frw, akazigamaho 500frw ari nayo yagwiriye akagera ku bihumbi 10, akagura ihene.

Havugimana Jules acuruza amagi.
Havugimana Jules acuruza amagi.

Umwuga w’ubucuruzi, uyu mwana awukomora ku babyeyi be, nk’uko bitangazwa n’abaturanyi twaganiriye. Ngo ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be bose bamenyereye gucuruza aho ku isanteri ya Rugobagoba, bose bagakura bazi kwirwanaho.

Umuntu yagira impungenge ko uyu mwana yazareka ishuri akiri muto maze akikomereza ubucuruzi. Haba Havugimana ndetse n’abaturanyi be bahamya ko gucuruza bitamubuza kwiga kuko atakwitesha amahirwe yo kwiga ngo arangize amashuri atandatu yisumbuye kandi bigira ubuntu.

Ahubwo ngo amafaranga acuruza azakomeza kumufasha kubona ibikoresho by’ishuri, kuko ngo n’abandi bavandimwe be bakuru bariga kandi bagakora n’ubucuruzi ntibibabuze gutsinda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndifuza ko mwajya mudutera inkunga mutwigira imishinga iciriritse kuko hari igihe uba ufite udufaranga duke ukumva utabona icyo udushoramo. mwaba mudufashije.

mukayiranga Berthilde yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

ndifuza ko mwajya mudutera inkunga mutwigira imishinga iciriritse kuko hari igihe uba ufite udufaranga duke ukumva utabona icyo udushoramo. mwaba mudufashije.

mukayiranga Berthilde yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka