Equity bank irasabwa kongera Abanyarwanda bakorana nayo

Minisitiri w’Intebe yasabye ko Equity bank yongera umubare w’abenegihugu bayikorera hamwe n’abitabira kuzigama, hibandwa cyane cyane ku rubyiruko n’abagore mu bice by’icyaro.

Ibi yabisabye tariki 04/12/2012 ubwo yasuraga amabanki mu rwego rwo kujya inama z’uburyo banki zafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no kunoza servise zitanga.

“Hari ikibazo cy’ibura ry’igishoro cyo guteza imbere imishinga ku rubyiruko n’abagore benshi; kandi ntaho ayo mafaranga azava atari mu nguzanyo zituruka ku bwizigame bwinshi bw’abakiriya b’amabanki”, nk’uko Ministiri w’intebe yabisabye abayobozi ba Equity Bank.

Umuyobozi wa Guverinoma yasabye Equity Bank, guteza imbere abaturage bo mu mijyi badasize n’abo mu cyaro, kuko ariho hari urubyiruko n’abagore benshi bataritabira kuzigama.

Yasabye za banki kwitabira ikoranabuhanga ryo kugura ibintu na servisi hakoreshejwe terefoni cyangwa amakarita ya VISA, hamwe no kugira ibyuma byinshi mu gihugu bikora buri munsi mu masaha yose, akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga, umukiriya atiriwe ajya muri banki.

Equity bank ivuga ko yageze kuri servisi zisabwa, kuko igaragaza ko ifite ibyuma bimenyereweho ko bitanga amafaranga ku mukiriya wa bank ufite ikarita ya ATM, ariko ibyo byuma bya Equity bank byo bikoreshwa no mu kubitsa amafaranga muri banki.

Icyuma cya Equity Bank, abakiriya babitsa bakanabikuzaho amafaranga.
Icyuma cya Equity Bank, abakiriya babitsa bakanabikuzaho amafaranga.

Mu mwaka umwe kandi Equity bank imaze ishinzwe mu Rwanda, ivuga ko imaze kugira abakiriya barenga ibihumbi 114, amafaranga abitswa amaze kurenga miliyari 1,4, akaba aruta kure abikuzwa agera kuri miliyari 0,6.

Inguzanyo itangwa cyane cyane ku bantu bari mu matsinda, ikishyurwa mu gihe cy’amezi 18, ku nyungu ya 1.5% ku kwezi; gufungura konti ni amafaranga 1000, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi ushinzwe imirimo ya Equity bank, Samuel Kirubi.

Guverineri wa Banki y’igihugu, Amb. Claver Gatete, wari kumwe na Ministriri w’intebe, yashimye Equity bank ko yashyizeho abaturage 240 bakora imirimo nk’iya bank (agents) mu gihugu, aho yavuze ko ari ibisubizo byo kwegereza abaturage servisi zo kwizigama.

Bank zivuga ko gufungura ishami bihenze, ariko Equity bank yavuze ko gushyiraho aba “agents” byo nta kiguzi kinini bisaba, kuko baba ari abacuruzi nk’abandi, ku buryo mu Rwanda hashyirwa umubare umunini cyane w’abakora uwo murimo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndifuza kumenya niba Umuntu aramutse. ahembwa 134000Frws ashobora kubakirwa inzu ?

NKUNDIMANA Valens yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Equity Bank ikwiye gushimirwa ibikorwa igezeho mu Rwanda. Ibyuma nk’ibi by’ikoranabuhanga ubundi biboneka mu bihugu byateye imbere nka USA ,CANADA and Europe . Kubona iyi banki ibigejeje mu Rwanda ni nkunga ikomeye ko bukungu by’u Rwanda kuko service izihuta ,abantu ntibazajye batakaza umwana munini kuri za guichets bategereje service . Iyi banki ikwiye guterwa inkunga kugira ngo ikwirakwize hose mu gihugu service nk’izo.

Uwaclarisse yanditse ku itariki ya: 9-12-2012  →  Musubize

equity ni bank nziza ariko ntiha agaciro aba client bahembwa make ndetse baranadusuzugura cyaneeeeeee nawe se usaba inguzanyo bakakubwira amafranga bagombakuguha bakurikije ayo uhembwa ariko ngo iyobasanze atageze kubihumbi magana inani ntacyobagufasha kandi ntibanayaguha ngo bazayagukate mugihe cyirekire.ntiduha agaciro kabisa

rutamu ibrahim yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka