Nta nka izongera guhambirwa igiye kubagwa

Mu gihe abacuruzi b’inka bavuga ko abakiriya b’inyama babaye benshi kubera iminsi mikuru, abazikura mu masoko y’akarere ka Nyagatare bavuga ko gutwara inka zitaziritse bigoranye dore ko ngo kugenda ziziritse ku modoka birangirana n’uyu mwaka wa 2013.

Ubwo twabasangaga mu isoko rya Rwimiyaga mu murenge wa Rwimiyaga, aba bacuruzi wabonaga bafite inyota yo kugura inka ku bwinshi. Muri iyi minsi mikuru ngo inka nkuru yiyongereyeho igiciro hafi kugera ku bihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo bishimira inyungu basigaye babona byihuse kubera iminsi mikuru isoza umwaka, nanone ngo gutwara inka zitaziritse biragoranye cyane dore ko bamaze kumenyeshwa ko guhera mu kwa mbere umwaka utaha nta nka izongera gutwarwa mu ibagiro iziritse kuko ngo ari ihohoterwa kandi nayo ari ikinyabuzima kabone n’ubwo yaba igiye kubagwa.

Guhera tariki 01/01/2014, gutwara inka ziziritse mu modoka ntibyemewe.
Guhera tariki 01/01/2014, gutwara inka ziziritse mu modoka ntibyemewe.

Zimurinda Justin umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutezimbere ubworozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu ntara y’uburasirazuba, avuga ko kuzirika inka ari iyica rubozo kandi bitanakwiye. Aha akavuga ko uretse imyumvire mike no gushakisha amaronko arenze, itungo ridakwiye guhohoterwa.

Urugero atanga ngo ntibyumvikana ukuntu inka zavanwa Uganda zitaziritse zikagera mu Rwanda ndetse izindi zigakomeza no mu bindi bihugu bituranye ariko ngo kuva Nyagatare kugera Rusizi ngo bibe ibibazo bikomeye.

Uyu muyobozi rero akomeza avuga ko kuzirika amatungo ku mamodoka birangirana n’uyu mwaka utaha bikaba umugani.

Itangazo rya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ribuza abantu bose baba aborozi, abacuruzi n’undi muntu wese gufata nabi amatungo, kuyakubita no kuyakomeretsa, kuyazirika imigozi cyangwa iminyururu ku buryo bubangamiye ubuzima bwayo.

Iri tangazo ryibutsa kandi rigateganya ko imodoka ifite uburebure bwa metero 9 itagomba gutwara inka nkuru zirenze 18, inyana 25, ingurube 42, intama cyangwa ihene 62. Naho ngo uzabirengaho akaba azahanishwa ingingo ya 436 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nishimiye iki cyemezo...ihohotera iryo ariryo ryose ni iryo kwamaganwa...mukurikizeho abafatwa na polisi bagashirwa munsi yintebe za pandagari...

uwayezu yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Allah agwize umugisha ku banyarwanda bafashe iya mbere mu guhagarika ririya yica rubozo rikorerwa inka, jye ndifuza ko no kuzikubita byahagarara ako kanya, ariko ubundi jye numva twajya tunywa amata gusa, wenda tugafungura inyama z’ihene n’inkoko, inka tukazireka. ariko nisekerezaga. Inka nyarwanda imwe mu mpamvu ituma zibura umukamo n’ugubitwa buri munsi, nibihagarara uzabona ukuntu umukamo uziyongera mba ndoga Nyagashumba.

Rwimira yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka