Burera: Imiryango 51 itishoboye yatangiye umwaka mushya igabirwa inka

Imiryango 51 itishoboye yo mirenge itandatu yo mu karere ka Burera yagabiwe inka muri gahunda ya “Gira Inka” munyarwanda isabwa kuzifata neza, bakaziragira neza, kugira ngo zizabavane mu mukene kandi nabo bazaziturire bagenzi babo.

Iyo mirenge yaturutsemo imiryango yagabiwe inka 51, ku tariki 3/1/2014, ni Kinyababa, Kagogo, Cyanika, Rugarama, Gahunga na Kinoni.

Nyirakanyana Seraphine ahamya ko inka yagabiwe izamukura mu bukene ngo kuko azayikenura uko bishoboka.
Nyirakanyana Seraphine ahamya ko inka yagabiwe izamukura mu bukene ngo kuko azayikenura uko bishoboka.

Abagabiwe izo nka nabo bavuga ko bazazikenura uko bishoboka ngo kuburyo zitazicwa n’inzara.

Nyirakanyana Seraphine, umwe mu batishoboye bagabiwe inka, avuga ko ari ubwa mbere agiye korora inka. Ngo ariko azayorora neza kuko asanzwe afite umurirma ateramo ubwatsi bw’inka yagurishaga.

Agira ati “(Kuyorora) nzabishobora ku mbaraga z’Imana iyimpaye. Hari icyo wakora utambaje Imana…ubwatsi ndabufite nari narabuteye rwose, nabugurishaga ariko kubera ko mbonye iyanjye ntabwo nzongera kugurisha.”

Zimwe mu nka zagabiwe iyo miryango.
Zimwe mu nka zagabiwe iyo miryango.

Akomeza avuga ko afite ikizere ko inka yagabiwe izamukura mu bukene ngo kuko agiye kubona amata yo guha abana be ndetse n’ifumbire yo gufumbiza imyaka azajya ahinga.

Agira ati “Nanjye ndishimye kuko mbonye amata yo kujya ngaburira abana, ndi umukene, ariko Mana ushimwe…Imana ihabwe icyubahiro…nari mbayeho nabi ariko noneho ubwo mbonye inka n’iyo najya nyahirira wenda nkimara ubute.”

Abagabiwe inka bose basabwa kuzifata neza bakajya bazahirira kugira ngo zitazicwa n’inzara. Basabwa kandi kwirinda kwirata ku bandi baturage bataragabirwa inka ahubwo ngo bakwiye korora iyo nka bahawe bityo bakazaziturira abo bandi batarazigabirwa.

Izo nka 51 zagabiwe iyo miryango ni zimwe mu zirenga 150 zigomba kugabirwa abatishoboye bo mu karere ka Burera, mu mwaka w’imihigo 2013-2014; nk’uko Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abisobanura.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi gahunda ya gira inka munyarwanda nikomeze igere kuri bose maze umwana w’umunyarwanda akomeze yiteze imbere yihaze mu biribwa, maze duce bwaki, imirirre mibi icike mu gihugu

tubane yanditse ku itariki ya: 5-01-2014  →  Musubize

imvugo niyo ngiro, iyi leta ndayimera pe, icyo biyeeje nukuva mumagagambo bagakora icyo uwabatoye abasaba kubakorera, barabgajwe imbere na Mzee kagame, imvugo ikaba ariyo ngiro , kutremamamo ikizire nurukundo hagati yacu nkabanyarwanda , kagame nicyo kimuraje ishinga nukubona buri munyarwanda afite inseko n akamwenyu numutuzo kumutima buriwese ashishikajwe no kwiteza imbere twe nimiryango yacu

mzee yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka