Mu bimenyetso biyigaragaza, usanga amababi y’ibishyimbo azaho ibibara by’umuhondo kandi akihinahina areba hasi. Imiteja irihina kandi ikagaragara nk’isize amavuta. Ku mababi no ku miteja hagaragaraho utubara duto dusa n’umuhondo.
Iyi ndwara ikwirakwira vuba kuko virusi yayo ikwirakwizwa n’imbuto zirwaye hamwe n’inda “aphdis”. Kuba igihingwa kirwaye cyakora ku kitwarwaye nabyo bituma ikitarwaye kiyandura.
Mu kuyirwanya umuhinzi agomba gutera imbuto z’indobanure kandi zihanganira ubwo burwayi. Gukoresha imiti irwanya inda ku miteja nka methomyl cyangwa dimethoate nabyo birwanya iyi ndwara; nk’uko tubisanga mu gitabo cya NAEB kivuga ku byonnyi n’indwara by’imboga n’imbuto.
Ikindi umuhinzi yakora ni ukurandura igihingwa kigaragayeho uburwayi mu murima. Ikindi kandi umuhinzi agomba gutunganya imbuto zigiye guterwa akoresheje umuti witwa imidacloprid urinda inda zikwirakwiza virusi, akawukoresha byibura kugera aho uruyange rugaragariye.
Ku bahinzi b’ibishyimbo n’imiteja rero nguko uko mwarwanya indwara ya Mozayike y’imiteja kugira ngo murusheho kubona umusaruro mwiza.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane ku mahugurwa muduga
Mwadukorera urubuga twanya duhuriraho kugirango mujye muduga inama
Mwadushakira nimfashanyigiaho mukazishyira muri PSG tukajya tuzifashisha nkange ndi umucuruzi winyongeramusaruro mubuhinzi