Abahinzi b’urusenda mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera bavuga ko iki gihingwa kitaweho cyagira uruhare runini mu guhindura imibereho y’umuhinzi w’urusenda.
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu myaka itanu ishize yakuye abaturage basaga miliyoni imwe munsi y’umurongo w’ubukene, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) cyashimiye abakozi bacyo kivuga ko 65% bavuye mu bukene binyuze mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, ari kumwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zo ku rwego rw’igihugu bakoreye uruzinduko ku musozi wa Karumbi mu karere ka Rutsiro tariki 22/04/2014 bagamije gusuzuma ikibazo cy’ubutaka bwemejwe ko bugomba guhingwaho icyayi, nyamara bukaba busanzwe bukorerwaho ubucukuzi (…)
Mu karere ka Kirehe kimwe n’ahandi mu cyahoze ari intara ya Kibungo hakunze kwera ibitoki mu gihe cyashize byatumaga bengesha ibirenge, ariko ubu basigaye bengesha intoki mu rwego rwo gusigasira isuku.
Inama y’iminsi ibiri yatangiye taliki 14/4/2014 mu karere ka Rubavu ihuje impugucye zishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga CEPGL kugira ngo baganire ku mikorere y’ikigo IRAZ gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi muri CEPGL.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, asanga intambwe u Rwanda rumaze gutera mubukungu iri kukigereranyo gishimishije, aho ngo hafi buri muturarwanda wese abasha kwihaza mu biribwa.
Ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi burakangurira abashinzwe ubuhinzi mu mirenge gukorera akazi kabo mu mirima kuko bizazamura ubuhinzi bw’Akarere ka Gicumbi.
Nyuma y’igihe kirekire bari bamaze binubira ibiciro bya kawa biri hasi, bamwe ndetse bagacika intege zo kuyikorera, muri iyi minsi abahinzi ba kawa bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bashimishijwe n’uko igiciro cyayo cyazamutse, ibyo bikaba byarabongereye ingufu zo kuyitaho.
Intara y’Uburengerazuba yafashe igihingwa cya kawa, kimwe mu bihingwa bifatiye runini ubukungu bw’igihugu, ikigenera icyumweru cyihariye cyo kuyitaho.
Abahinzi bo mu murenge wa Kivuye, akarere ka Burera, barasabwa gufumbira imyaka yabo bakoresha cyane cyane ifumbire y’imborera ariko batibagiwe n’ifumbire mvaruganda kuko ari bwo ubutaka bwabo buzakomeza kubatunga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuhinzi, bwagaragaje ko guhinga umuceri igipande kimwe cy’igishanga ikindi kikarazwa byongera umusaruro kandi bikarengera n’ibidukikije.
U Rwanda nirwo ruzakira inama mpuzamahanga igamije kongerera agaciro ibihingwa bifite intungamubiri, kubera intambwe rwateye mu buhinzi no guteza imbere imirire myiza ishingiye ku biribwa bifite intungamubiri arimo ibishyimbo.
Minisitiri w’ubuhunzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, yagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi mu rwego rwo gukangurira no kwigisha abaturage akamaro ko guhuza ubutaka no kubasobanurira ko umushinga LWH (Land and Water Harvesting) ugamije kubafasha kwiteza imbere no kuvugurura ubuhinzi bwabo bw’amaterasi y’indinganire.
Ndengabaganizi Euphrem watsinze amarushanwa y’abahinzi ba kawa ku rwego rw’akarere ka Ngoma yahawe igihembo cy’inka ya kijyambere ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 350.
Amwe mu makoperative ntangarugero y’abahinzi b’inyanya akorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aravuga ko ubu atakivunishwa n’imirimo yakoreraga ubuhinzi bw’inyanya nyuma yaho bamenyeye uburyo bwa kijyambere bwo kuzihingira mu nzu buzwi ku izina rya Green House, bavuga ko bworoshya imirimo cyane.
Ikawa yo mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke ifite umuhigo wo kuba ariyo kawa iryoshye cyane kurusha izindi ku isi nyuma yo kubona igihembo cy’uburyohe bw’indashyikirwa (cup of excellence) cyahawe uruganda ruyitunganya rwa Caferwa umwaka wa 2013.
Abaturage bahinga hafi y’ishyamba rya kimeza rikikije umugezi w’umuvumba mu karere ka Nyagatare bavuga ko inyamanswa zibonera, ubuyobozi bw’aka karere bwo buvuga ko bitemewe guhinga ku nkengero z’uyu mugezi.
Abaturage bo mu karere ka Kayonza bakorana n’umushinga Learning Environmental Adaptations for Food security (LEAF) wa ADRA Rwanda bavuga ko umusaruro w’ibyo beza utazongera gupfa ubusa kubera ikoranabuhanga ryo kuwumisha bigishijwe n’uwo mushinga.
Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare bakora ubuhinzi bifashishije uburyo butamenyerewe cyane mu Rwadna bwo kuhira imyaka, barishimira ko basigaye basarura no mu gihe cy’izuba, n’ubwo babitangiye bigoranye.
Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Rwamagana barasaba ko hashyirwa imbaraga mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa ngo kuko uretse umumaro rusange bigira nk’amashyamba, ngo ibi biti bitanga imbuto ziteza imbere imirire myiza, bityo zikaba zarwanya indwara zituruka ku mirire mibi ikunze kugaragara hamwe na hamwe.
Bamwe mu baturage b’akagali ka Kanyonza umurenge wa Matimba akarere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi kubakemurira ikibazo cy’imvubu zabaciye ku guhinga indi myaka bagasigara ku masaka gusa.
Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye biyemeje ko uzagaragaraho kutarwanya kirabiranya uko bikwiye azabitangira amafaranga y’ibihano (amande). Ibi byemezo babifashe tariki 7/3/2014, bamaze gusobanurirwa uko iyi ndwara ikwirakwizwa ndetse n’uko irwanywa.
Abanyamuryango ba koperative Inshuti ikora ubuhinzi bw’imboga mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bahinga imboga mu bihe by’imvura n’izuba, kandi muri ibyo bihe byose imboga bahinga zikera bitewe n’ikoranabuhanga bazihingana.
Abaturage bo mu kagari ka Icyeru mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, biyemeje kurandura burundu indwara ya kirabiranya igaragara mu nsina. Impamvu ni ukubera ko yabahombeje ubu bakaba batakigera mu rutoki kandi ahanini ari rwo bakuragaho amafaranga.
Ishyirahamwe Nyafurika ryunganira ubuhinzi (AGRA) n’imiryango yo mu Rwanda ikorana naryo, RDO na RWARRI biyemeje gukemura ibibazo by’umusaruro mucye n’ubukene mu bahinzi bakorana nabo.
Abaturage bo mu murenge wa Gatebe na Bungwe mu karere ka Burera, batangaza ko ibishyimbo byitwa “Ingemane” muri ako gace bimaze kubateza imbere, mu buryo bugaragara ngo ku buryo babigereranya n’amabuye y’agaciro.
Abaturage b’abahinzi bo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara barashimwa uko bitabira uburyo bwo guhinga bahuje ubutaka, kandi bakaba barabashije no guhashya indwara ya kirabiranya mu rutoki yari yarashegeshe uyu murenge wa Kansi.
Mu rugendo yagiriye mu karere ka Nyagatare tariki 04/03/2014, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Kalibata, yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyamirembe mu murenge wa Gatunda, mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya kirabiranya.
Indwara ya virusi y’inzuzi “cucumber mosaic virus” ni imwe mu zibasira imbuto ya maracuja cyangwa se amatunda zikunze guhingwa na benshi, ziribwa zikiri imbuto cyangwa zigakorwamo n’umutobe.
Aborozi bigabiza ishyamba ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami rya Karama mu karere ka Bugesera, basabwe kuvana ibikumba yabo muri iryo shyamba bitarenze ukwezi kwa kabiri.