Mwumvaneza Ferdinand ushinzwe ubworozi mu Karere ka Gakenke yabwiye Kigali Today ko icyo cyemezo cyafashwe muri iki cyumweru kugira ngo iyo ndwara yagaragaye mu mirenge itandatu idakomeza kwanduza andi matungo.
Yasobanuye ko nta matungo yemewe kuva mu murenge umwe agana mu wundi, kandi ibikomoka ku matungo nk’inyama bibaye bihagaritswe gucuruzwa kugeza igihe iyo indwara izaba itakigaragara mu karere.
Igikorwa cyo gukingira amatungo yose cyane cyane inka kuko ari ho yagaragaye kizatangira mu cyumweru gitaha mu gihe inkingo bategereje zaramuka zibonetse; nk’uko Mwumvaneza Ferdinand, umukozi ushinzwe ubworozi yakomeje abivuga.
Nubwo iki cyemezo ari ngombwa mu rwego rwo gukumira iyo ndwara ariko kizagira ingaruka ku bantu batandukanye. Umwe mu babazi yagize ati: “ Si twe twenyine cyagizeho ingaruka, uzi gukenana itungo. Hari n’abandi twakoreshaga hirya no hino na bo byabagezeho.”
Ikindi, abaturage bafite amikoro bifuzaga kugura akaboga, muri iyi minsi bagomba kukibagirwa kugeza igihe bazakomorerwa cyangwa bagashakira mu tundi turere ku babishoboye.
Indwara y’igifuruto yagaragaye mu karere kuva hagati y’ukwezi k’Ukuboza mu mirenge ya Gakenke, Ruli, Busengo, Mugunga, Muzo na Janja, inka zari zimaze kumenyekana ko zayanduye zisaga 250 muri zo 22 zarapfuye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|