U Rwanda rugiye gutangiza ubworozi butanga inyama mu gihe gito

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, atangaza ko u Rwanda rurimo kubaka ubushobozi bwo gutunganya umusaruro w’inyama zifite ubuziranenge kuburyo mu minsi iri imbere hagiye gutezwa imbere ubworozi butanga umusaruro w’inyama mu gihe gito.

Atangiza ibagiro rya kijyambere mu karere ka Rubavu rifite ubushobozi bwo kubaga inka ziri hagati 150 na 200 ku munsi, Minisitiri Kalibata yavuze ko iri bagiro rigiye kugabanya akajagari kaboneka mu bubazi aho bamwe babikorera mu bihuru n’ahandi hadafite ubuziranenge ariko ngo iryo bagiro rigiye gutanga inyama zujuje ubuziranenge.

Minisitiri Kalibata hamwe na Minisitiri Musoni bafungura ibagiro rya Kijyambere CAMR mu karere ka Rubavu.
Minisitiri Kalibata hamwe na Minisitiri Musoni bafungura ibagiro rya Kijyambere CAMR mu karere ka Rubavu.

Ibagiro rya CAMR riri ku mupaka w’u Rwanda n’umujyi wa Goma ahitwa Mbugangari, ryubatswe n’abantu 10 bishyize hamwe kugira ngo batunganye umusaruro w’inyama, cyane ko inyama nyinshi zitunganywa mu karere ka Rubavu zoherezwa mu mujyi wa Goma, izindi zikoherezwa mu mijyi ya kure muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nk’ibicuruzwa by’u Rwanda byoherezwa mu mahanga.

Minisitiri Kalibata avuga ko kuba umwuga wo kubaga amatungo ukorwa mu kajagari bituma ibikomoka ku matungo nyuma yo kubagwa bitagira agaciro kandi nabyo bigomba kubyazwa umusaruro nk’imwe mu nyungu z’iri bagiro ryatanshye.

Amayezi, impu, amahembe, ibinono ngo bishobora kubyazwa umusaruro bivamo ibiribwa by’amatungo, naho amahembwe n’impu bigatunganywa kuburyo bivamo n’imitako no gukorwamo ibindi bicuruzwa.

Abayobozi berekwa uburyo inyama zizajya zitunganwa mu ibagiro.
Abayobozi berekwa uburyo inyama zizajya zitunganwa mu ibagiro.

Kuba uru ruganda ruzajya rutunganya amatungo menshi ngo abakora ibiryo by’amatungo bivuye mu bisigazwa by’amatungo yabazwe bagiye kubona aho babikura kimwe no gutunganya amahembe n’impu cyane ko mu Rwanda hari hasanzwe inganda 3 zitunganya impu nazo zigiye kubona umusaruro w’impu.

Minisitiri Kalibata wafunguye iri bagiro tariki 21/12/2013 avuga ko uretse gukuraho ikibazo cy’imitunganyirize y’inyama cyari gisanzweho mu Rwanda, bigiye gutuma gahunda yo kongera umubare w’amatungo atanga inyama igiye kwihuta.

“Dufite gahunda yo kororera ahantu hato amatungo menshi kubera ibiribwa bihari nk’ibisigazwa by’umuceri mu gihe cy’isarura, kimwe na gahunda yo korora ibimasa mu gihe cy’amezi atanu bikaba byatanga inyama, iri bagiro rizatuma n’abarozi batangira gutekereza ku bworozi butanga inyama mu gihe cya vuba hatagendeye kubaga inka zitanga amata” Minisitiri Kalibata aganira n’itangazamakuru.

Minisitiri James Musoni watashye iri bagiro avuga ko Abanyarwanda bagombye kwibumbira mu makoperative kugira ngo bagere ku bikorwa bigaragara bizamura imibereho yabo n’iterambere ry’igihugu nk’uko abagize CAMR babigezeho bubaka ibagiro rifite agaciro ka miliyari zirenga ebyiri.

Ibagiro ryubatse ku butaka bwa hegitare zirenga 3 kugira rizashobore kwita ku isuku.
Ibagiro ryubatse ku butaka bwa hegitare zirenga 3 kugira rizashobore kwita ku isuku.

Ibagiro rya CAMR ryatangiye gukora taliki ya 22/12/2013 aho abacuruzi n’abasanzwe bacuruza inyama bazajya bazana amatungo ibagiro rikazitunganya rigatanga inyama zitunganyije neza kandi rifite ubuziranenge.

Abashyizeho iri bagiro bavuga ko ari amahirwe mu karere ka Rubavu mu kobona ibagiro nk’iri rigiye gutanga akazi no gutanga amahirwe yo guhanga imirimo yo gutunganya ibisigara ku matungo yabazwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka