Ngororero: Abahinzi ba kawa batsinze amarushanwa umwaka wa 2013 bahawe ibihembo

Mu rwego rwo gushishikariza abahinzi kwita ku gihingwa cya kawa, akarere ka Ngororero kakoresheje amarushanwa y’abahinzi ba kawa mu kwita kuri icyo gihingwa (kubagara, gusasira, gukata, gutera imiti n’amafumbire, …) maze abayatsinze bahabwa ibihembo bitandukanye.

Abahinzi 51 bose bahawe amapombo: ni ukuvuga umuhinzi umwe muri buri Kagari mu tugari duhinga kawa; abahinzi 13 bahawe inkero zifashishwa mu gukata kawa; naho umuhinzi umwe witwa Harerimana Adrien ukomoka mu Murenge wa Ngororero, Akagari ka Torero ahabwa inka ya kijyambere.

Ibi bihembo byatanzwe tariki 24/12/2013 mu Murenge wa Kageyo ku ruganda rutunganya kawa bifite agaciro k’amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi maganatanu (3,500,000RWF). Mbere y’igikorwa nyirizina, habayeho na gahunda yo gutera umuti mu bipimo bya kawa bikikije uruganda hagamijwe kurwanya ibyonnyi byangiza kawa.

Mu izina rya bagenzi be bwana Harerimana wabonye igihembo cya mbere yavuze ko bafite intego ko ikawa yabo yakongera kwegukana umwanya mwiza mu marushwanwa ya Cup of Excellence. Ikawa ya Ngororero yaje ku mwanya wa 3 muri 2011.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi bwa kawa mu Ntara y’Iburengerazuba akaba yarasabye abahinzi bose gufata neza kawa yabo bityo bagatera imbere ndetse bakazamura akarere kabo n’igihugu muri rusange.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka