Gakenke: Inka zirenga 250 zafashwe n’indwara yitwa igifuruto 22 zirapfa

Imibare ituruka mu mirenge itandatu y’Akarere ka Gakenke iragaragaza ko inka zirenga 250 zafashwe n’indwara yitwa “igifuruto” muri zo 22 zamaze gupfa.

Nk’uko bitangazwa na Mwumvaneza Ferdinand ushinzwe ubworozi mu karere, ngo iyi ndwara yatangiye kwigaragaraza hagati mu kwezi kw’Ukuboza muri 2013 mu mirenge ya Gakenke, Mugunga, Muzo, Ruli, Janja na Busengo.

Amakuru dukesha abakozi bashinzwe ubworozi muri iyo mirenge, avuga ko mu Murenge wa Gakenke inka zisaga 100 zafashwe n’iyo ndwara 5 zirapfa, muri Mugunga inka 25 zarwaye 2 muri zo na zo zirapfa na ho mu Murenge wa Ruli mu nka 80 zafashwe 6 zimaze gupfa.

Iyi ndwara yahitanye kandi inka 6 zo mu Murenge wa Muzo, 4 zo mu Murenge wa Janja mu gihe inka 33 zo mu Murenge wa Busengo zanduye iyo ndwara ariko nta n’imwe yari yapfa.

Abo bakozi batangarije Kigali Today ko barimo kuvura inka zafashwe, bongeraho ko bafite ikibazo cy’inkingo bategereje ko akarere kazibagezaho bagatangira gukingira inka zikiri nzima kugira ngo zidafatwa.

Mu ngamba bafite, umukozi ushinzwe ubworozi mu karere avuga ko bagiye gukingira inka zo mu duce iyo ndwara yagaragayemo ariko igihe bizakorerwa ntagisobanura neza.

Ati: “ingamba ya mbere ni uko tugomba guhagarika ikwirakwizwa ry’iyi ndwara…inka zitari zafatwa dufite ingamba zo kuzikingira bidatinze, izafashwe tukagira inama abaturage ko bazivuza kandi neza.”

Igifuruto ni indwara y’uruhu ifata cyane cyane inka zigafuruta, zikazana utubyimba twinshi ku ruhu tugazaturika tukaba ibisebe, ibi bitera inka umuriro. Iyo ndwara iravurwa igakira iyo inka yavujwe hakiri kare kandi neza ariko aborozi bagira ikibazo cy’uko ikira itwaye amafaranga menshi bagahitamo guhita bayibaga.

Iyi ndwara yagaragaye kandi mu mwaka wa 2012 mu mirenge ya Busengo na Cyabingo, imirenge itandatu bihana imbibi ishyirwa mu kato mu rwego rwo gukumira ko yakwirakwira mu tundi duce.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka