Babifashijwemo n’umuryango World Vision, mu mushinga « Inzozi nziza » watangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 23/6/2014, abahinzi borozi bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru ngo bazagera ku iterambere kuko ubukungu bwabo buziyongera ku rugero rw’150%.
U Rwanda rugiye gutangiza gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi yiswe “Twigire”, ngo ikaba yitezweho guteza imbere ubuhinzi bwakorwaga kandi ikazazamura ubukungu bw’igihugu, bityo abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bagashishikarizwa kuyigira iyabo kuko n’ubusanzwe ngo iyi Ntara iza ku isonga mu gihugu mu gutanga (…)
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yongeye guhamagarira abahinzi kwitabira guhinga mu mibande n’ibishanga muri iki gihe cy’izuba, kandi bagakoresha amafumbire mva ruganda n’imborera mu rwego rwo kongera umusaruro.
Ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, yasuraga abahinzi ba kawa bo mu mirenge ya Rusiga na Mbogo mu karere ka Rulindo bafashwa n’umushinga R&B(Rwanda Britain Import –Export LTD) bamugaragarije ko bamaze kubona inyungu zo guhinga kawa.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda arasaba abashoramari gushora imari yabo mu bworozi bw’amafi muri icyo gihugu kuko ngo amafi afite isoko ririni kandi ryatanga inyungu mu wabikora ku buryo bw’umwuga akabyitaho uko bikwiye.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yamenyesheje abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda baturutse mu gihugu n’abava hirya no hino ku isi, ko porogaramu y’ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika mu guteza imbere ubuhinzi (CAADP), izakura mu bukene abaturage bangana na miliyoni eshatu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Imurikorwa ku bikorwa by’ubuhinzi ryongeye kuba riteguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB). Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Kalibata, waritangije yasabye ibigo by’amabanki korohereza abahinzi kugera ku nguzanyo kugira biteze imbere.
Imwe mu mirenge y’akarere ka Kayonza ikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi rikangiza imyaka y’abaturage bikabatera inzara, ariko by’umwihariko umurenge wa Ndego ngo ufite n’andi mahirwe yo kugira ibiyaga byinshi bitarabyazwa umusaruro ku buryo bufatika kandi byagira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’iryo zuba.
Kugeza ubu inka zitaramenyekana umubare neza zatanzwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda, zaragurishijwe mu Murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo nkuko bitanazwa n’Ubuyobozi bw’uyu Murenge.
Abahinzi bo mu karere ka Gicumbi bavumbuye imbuto y’amashaza yerera amezi abiri gusa mu gihe amashaza yari asanzwe ahingwa muri aka karere yereraga amezi ane.
Abahinzi bo mu turere tumwe na tumwe tw’intara y’uburengerazuba barasabwa kwirenza byibura igihembwe cy’ihinga kimwe cyangwa bibiri badahinze ibigori, kugira ngo virusi yitwa cyumya cyangwa se kirabiranya y’ibigori ibanze ishire mu butaka.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko gahunda yo guhuza ubutaka imaze gushinga imizi muri ako karere kuko abaturage bayitabira kuburyo ubutaka bumaze guhuzwa bungana na Hegitari ibihumbi 68 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe.
Kuva tariki 9/6/2014, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izaba yiga ku ngufu zizashyirwa mu buhinzi mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, nyuma y’uko itanu ishize u Rwanda ari rwo rwitwaye neza mu gushyira muri gahunda ibyemeranyijweho.
Abatuye akarere ka Ngoma baratangaza ko izuba ryavuye igihe kirekire rigatuma imvura yaguye iba nke cyane byatumye umusaruro wabo w’iki gihembwe cy’ihinga warabaye muke cyane.
Nyuma yo gusanga abahinzi bo mu karere ka Gicumbi bararumbije imyaka kubera kutabonera imbuto yo gutera ku gihe, abadepite bagize komisiyo ishinzwe ubuhinzi ubwororozi no kubungabunga ibidukikije batangaje ko bagiye kubakorera ubuvugizi ku kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kugirango imbuto ijye iboneka ku gihe.
Iyo ugeze mu mirenge ya Macuba na Karambi yo mu karere ka Nyamasheke, utangazwa no kubona ibimasa biziritse mu mirima ibindi biri mu biraro, ugashaka inka y’inyana ukayibona bigoranye.
Abahinzi bo mu karere ka Burera batangaza ko bafite ikibazo cy’amabanki atabaha inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi bwabo bigatuma batabasha gukora ubwo buhinzi mu buryo bw’umwuga kandi bwa kijyambere.
Abaturiye inkunka z’ibishanga ndetse n’ibiyaga byo mu karere ka Bugesera barahishikarizwa gushoka ibyo bishanga kugirango bazibe icyuho cy’umusaruro wabaye muke cyane muri ako karere.
Komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko taliki ya 16/5/2014 yasanze mu karere ka Rubavu hakiboneka ibibazo mu buhinzi bigira ingaruka mu kongera umusaruro hashingiwe mu gutanga inyongera musaruro n’imbuto ku bahinzi.
Abahinzi bagana ibigo by’imari gusaba inguzanyo baratangaza ko guhabwa inguzanyo bitinze ari imbogamizi kuko bituma imishinga yabo idakorerwa igihe bityo ntibabashe kubona umusaruro uhagije, bikanavamo kunanirwa kuzishyura.
Abaturage bo mu mirenge ya Mutuntu, Gashali na Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko bimwe mu bibazo bituma batabona umusaruro uhagije ari ibijyanye n’imbuto n’ifumbire bibageraho bitinze no kuba ngo imbuto bahabwa itajyanye n’ubutaka bwabo.
Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu karere ka Gatsibo mu mirenge ya Kiziguro na Rugarama barasaba ubuyobozi kubafasha kurenganurwa kubera ibyuma byo gusya ibigori bahawe n’umushinga Plan bagasanga byose byarapfuye.
Kwita ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bigiye kunonzwa no guhurizwa hamwe mu nzego nyinshi kugeza ugeze ku isoko, nk’uko byaganiriweho mu nama yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 13/5/2014.
Kuba abahinzi b’ingano batarahawe imbuto y’indobanure ihagije kandi ku gihe nk’uko bisanzwe ngo bishobora kuzatuma umusaruro w’ingano muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 B utaba mwiza, kubera ko abaturage batahingiye igihe kandi abenshi bagatera iyo bishakiye ishobora kuba idatanga umusaruro ushimishije.
Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Rusizi bashyizeho ihuriro ry’amakoperative y’abo kugirango babashe kwiteza imbere bifatika bashyize hamwe kandi n’ibibazo bahura na byo bikabasha gukemukira hamwe hatagiye hakemuka ibibazo bya koperative zimwe ngo izindi zisigare kandi bose, urebye bahura n’ibibazo bimwe.
Ibiyege ni ibintu bimeze nk’ibihumyo byimeza ku gasozi ariko biboneka cyane cyane mu gihe cy’imvura bikaba bitaribwa kubera uburozi bwabyo byifitemo bwakwangiza ubuzima bw’abantu ndetse bukagira na virusi yitwa milidiyo byanduza igihingwa k’ibirayi.
Aborozi bagera kuri 40 baturutse mu mirenge ya Rwimiyaga na Matimba yo mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Kane tariki 8/5/2014, basuye umworozi ntangarugero wo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana biyemeza ko bagiye kwihatira kororera mu biraro kuko ari byo bitanga umusaruro.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, arakangurira abaturage bo mu karere ka Bugesera gukoresha amazi y’imigezi n’ibiyaga bibakikije mu kuvomerera imirima yabo bakoresheje ibikoresho bafite.
Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Nyaburiba giherereye hagati y’imirenge ya Ruhuha na Nyarugenge mu karere ka Bugesera barimo kugitunganya mu rwego rwo kukibyaza umusaruro wisumbuye.
Koperative y’abahinzi b’icyayi bakorera mu Gisakura bazwi ku izina rya Coopthe bari barafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano bari bafitanye n’uruganda rutunganya icyayi rwa Gisakura, kubera ko bavugaga ko kuva bagirana amasezerano, abahinzi b’icyayi bamaze guhomba amafaranga asaga miliyoni 100.