Umugeni bwari bucye dushyingira bamuhambye ari muzima - Ubuhamya bwa Umuhoza

Umuhoza Brigitte warokokeye Jenoside ahahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri), yavuze urugendo rugoranye yaciyemo ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhoza Brigitte atanga ubuhamya
Umuhoza Brigitte atanga ubuhamya

Ni umubyeyi ufite ubuhamya bubabaje ariko ukabona ko agerageza kwakira ibyamubayeho, aho ubwo yatangaga ubuhamya bwe mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, no kunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024, hagaragaye umubare munini w’abafashwe n’ihungabana.

Uwo mubyeyi wari ufite imyaka 16 mu 1994, avuga ko mu ijoro ryo ku itariki 06 Mata 1994, we n’umuryango we bari bavuye iwabo i Musanze berekeza mu cyari Komini Gatonde (ubu ni mu Karere ka Gakenke), bajya gutaha ubukwe bw’umwe mu bakobwa bo mu muryango wabo wagombaga gushyingirwa.

Uwo mugoroba bari mu byishimo by’umuhuro bataramira umugeni, ngo babwiwe inkuru itunguranye na nyiri urugo y’uko indege ya Perezida Habyarimana ihanuwe, abasaba guceceka, umuhuro uhagarikwa uko.

Ati “Hari mu rugo rwa Batsinda aho umukobwa wari gushyingirwa ari uwe, twari bucye tumushyingira mu Kivuruga. Batsinda ahita aza ati muceceke muhagarike izo ndirimbo, twari twishimye turi mu muhuro, twese turaceceka aravuga ati Habyarimana arapfuye, i Kigali batangiye kwica Abatutsi, mbyumvise mu makuru”.

Akimara kubabwira ibyo, bamwe mu baturage bo mu mwoko butahigwaga barimo abakobwa babyirukanye n’uwo mugeni ndetse bari no kumwambarira, ngo nibwo bahise banyerera gake gake kugeza ubwo uwo muryango wisanze ari wonyine.

Ati “Ntabwo twamenye uko bagiye, twagiye kwibona twisanga twenyine uko twahigwaga, urumva urugo rwarimo ubukwe rufite intwererano z’inzoga, hari n’izo bataze, amafukire n’ibyo kurya, byageze mu ma saa tanu igitero cy’interahamwe gihita kiza gisahura bya biryo na bya binyobwa”.

Arongera ati “Twakwiye imishwaro twirukanga mu rutoki ahongaho, twinjira mu ngo z’abaturanyi bari aho hafi, tuhinjira ku gahato babyanga, bamaze gusahura baragenda baranywa bamera nk’abasazi, bazinduka bajya kwica Abatutsi”.

Ngo umunsi wakurikiyeho, izo nterahamwe zabagabyeho igitero cyo kubarimbura, ati “baraduteye bamwe baturuka haruguru y’umuhanda bari muri animasiyo zabo bagira bati CDR turi maso, impuzamugambi turi maso, iyee tuzitsembatsembe! Uko twahungaga abo bari ku muhanda, tugwa mu bari mu rutoki, mu mirima mu bishanga iyo epfo”.

Arongera ati “Nibwo muri icyo gitero bishe umubare minini w’Abatutsi bakoresheje imbunda, amagerenade, ubuhiri, imihoro, bishwe urupfu rubi, aho bafashe na wa mwana w’umukobwa twari bushyingire bamushyira mu cyobo cyari ingarani, bamuhamba yumva bagenda bamurundaho itaka kugeza apfuye”.

Umuhoza avuga ko hari bamwe mu baturage batahigwaga bababereye imfura babagirira impuhwe mu buryo butandukanye, bagenda babereka aho bihisha interahamwe.

Avuga ko abarokotse icyo gitero bafashe inzira berekeza kuri Superefegitura ya Rusengo, aho babaga bizeye kurindwa n’abayobozi, banyura mu nzira zo kwihishahisha bakigerayo ntibahagirira amahirwe.

Ati “Aho muri iyo mbuga hari abajandarume bicaranye n’umugore wa Superefe, ninjye mwana muto warimo n’akandi bari bahetse, uwo mugore aravuga ati nk’aka kanyeshuri na ko se kari guhigwa? Buriya karajya he? Avuga njyewe. Nkomeza guhagarara aho, umukecuru twari kumwe abwira umwe mu bajandarume ati aho kugira ngo mutwicishe ibisongo n’iriya mihoro, mwadufashije mukatwicisha imbunda?”.

Umuhoza avuga ko aho kuri Superefegitura hakomeje guhungira Abatutsi benshi barimo abafite ibikomere bidasanzwe, aho abajandarume bari barinze ibyo biro bakomeje kubagirira impuhwe mu rwego rwo kubareshya ngo babe benshi babone uko babica, ari nabwo babagabyeho igitero.

Ati “Uwo mugoroba mu ma saa munani batugabyeho igitero, baza baciye ikiraro ngo niba ari icya Nyarutovu, Muri icyo gitero, imbere hari abantu bavuza induru, abakurikiyeho bafite amabuye bayadutera”.

Arongera ati “Twahise twirukira mu nzu, umusore umwe mu bo twari kumwe azana igitekerezo atubwira ko tugomba kwirwanaho, bagenzi be barabyumva na bo bagafata amabuye bagatera interahamwe, kubera uburyo twazirushaga ubwinshi tuzisubiza inyuma, zijya kwisuganya zigaruka zitera za grenade ziturusha imbaraga”.

Ngo aho kuri Superefegitura harimo umujandarume umwe wamenye Umuhoza, ari nabwo ngo yahise amufata na bamwe mu muryango we, abahisha mu bwiherero bw’iyo nyubako, aho yabafungiye barokoka batyo, mu gihe abo bari bahunganye bishwe urupfu rubi babatera ibyuma, babakubita ubuhiri, ibisongo n’ibindi.

Interahamwe zamusambanyije kenshi

Umuhoza avuga ko muri uko kurokoka bahise bahindura abajandarume haza abashya, ari nabwo bagiye bamukoreraga ibya mfura mbi (kumusambanya).

Ngo bamwe mu Batutsi bari bamaze kurokoka icyo gitero cy’i Busengo, bapakiwe muri za bisi bababwira ko babahungishirije muri Congo ariko bababeshya, gusa we ntiyajya muri izo bisi nyuma y’uko imwe mu nterahamwe yari umumotari isabye ko bamumuha, akamutwara iwabo i Musanze.

Ati “Mu kubapakira mu ma bisi, njye bampaye interahamwe yitwa Gapeti yari umumotari mu mujyi wa Musanze, nari nzanzwe muzi, Yari yaje muri ibyo bice niba ari we wabansabye zinzi, ubwo ni we wanzanye inzira yose ibyakurikiyeho murabyumva, n’ubwo habaho kwandura indwara zikira n’izidakira, tuzabaho”.

Arongera ati “Twabyara tutabishaka ntabwo ari uko twari ibirara, turishakamo imbaraga zo kuba ababyeyi beza n’ubwo bitugoye ariko Imana yarabyemeye. Tuzaba Abanyarwanda beza ntabwo tuziyandarika pe! Aho tubakomeretsa tubasaba ibyo mudafite, mujye mutwihanganira natwe si twe”.

Ubuzima bwa Umuhoza ageze i Musanze

Umuhoza avuga ko akigera iwabo mu mujyi wa Musanze, yasanze harabaye amatongo ajya ku mushoferi witwa Shirubwiko bari baturanye, baramwakira umugore we amuha igikoma ariko amubwira ko atamuhisha, amusaba gusanga abandi batutsi muri Cour d’Appel.

Ati “Nahise mbona undi mugiraneza, umwana wavukaga i Gasanze na we yari umumotari, aramperekeza anzana hano kuri Cour d’Appel ndinjira, hano hari interahamwe zazaga zigakora animasiyo, zikazunguruka hano hose, zimwe zizamuka izindi zikamanuka, iziziritse ku mamodoka, izifite imihoro zigenda zica abantu zivuga ziti dore uko amaraso y’Abatutsi asa, ariko ziba ziretse kwica abo mu rukiko kugira ngo bakomeze biyongere”.

Uwo mubyeyi avuga ko abo yasanze muri Cour d’Appel bari bashonje cyane badaheruka kurya, bababaye nta cyizere cyo kubaho bafite, bamwe bo mu muryango we bakamubaza bati “Kuki uje hano nta kintu utuzaniye cyo kurya?”.

Ati “Twaraye ahangaha ku rukiko, mu gitondo barambwira bati ko turi hafi y’iwanyu uyu mujyi ukaba uwuzi ntabwo wasohoka ukajya kutuzanira ibyo kurya? Nibwo naje gusohoka, umujandarumwe wamperekeje yanyujije hano haruguru ya Muhabura duhingukira ku kibuga cy’indege, ibyo yankoreye muri uko kumperekeza murabyumva”.

Ngo barakomeje bagera ku basirikare barinda ikibuga cy’indege, babaza wa mujandarume bati “uyu muntu umujyanye he”, uwo mujandarume ati “uyu ni umugore wanjye”.

Ngo barakomeje bageze kuri Sitade, Umuhoza abwira wa mujandarume wari umuherekeje, ati aha ho ndahazi nta kibazo.

Ati “Naciye mu ishyamba ryo ku babikira ba St Vincent ndamanuka ngenda nca ku mabariyeri, hari bariyeri yari mu ibereshi rya gatandatu nyinyuraho njya mu rugo, uko nakageze mu rugo nsanga mama wanjye na nyogokuru na bo baje, ntabwo nzi uko yasohotse mu rukiko kandi ahetse n’umwana”.

Ngo nyirakuru yasubiye mu rukiko, Umuhoza arokorwa n’uko batangiye kwica Abatutsi bahungiye mu rukiko, mu gihe we yari akiri mu rugo ashaka ibyo kugemurira abariyo.

Umuhoza arakomeye n’ubwo abagize umuryango we bishwe, aho abenshi biciwe kuri urwo rukiko abandi bajugunywa mu misarani barimo n’umubyeyi we (nyina).

Akomeza avuga ko Jenoside yamusigiye ibikomere byinshi, ati “Abacitse ku icumu dukomere, ibyo bikomere byasize inkovu nyinshi, ibyo bikomere biradudubiza, twabaye ababyeyi tutabishoboye, imburagihe, twabaye abana tutabishoboye, abo twabyaye batubaza ibibazo byinshi, mukomeze mutube hafi haracyari urugendo”.

Arongera ati “Ndashimira uwagize uruhare wese kugira ngo mbashe kurokoka, ndashima umusanzu w’Igihugu ukomeje kuboneka, ndashima Inkotanyi zabohoye Igihugu zihagarika Jenoside, Imana yabakoresheje ijye ibaha umugisha. Ndashimira Leta y’Ubumwe ikomeje kutuba hafi, bakabasha kwigomwa byose bakifatanya natwe mu rugendo rutoroshye, tukabasha kubona uru rwibutso”.

Akomeza agira ati “Hari igihe numva nkomeye aho ntakijya kwibukira ku musarani, ku mazi n’ahandi hose ntazi abanjye baguye, ubu bakaba baruhukiye ahangaha aho bamburiwe uburenganzira bwo kubaho bazizwa uko bavutse batarabihisemo. Ndagerageza kuba umubyeyi mwiza aho mpagarara aho batari bingoye, abo nasigaranye na bo nkaba mbatura ibibazo bitoroshye, ariko bakabasha kunyihanganira”.

Umuhoza yasoje ubuhamya bwe, ababa bazi aho ababo baguye batarashyingurwa kuhagaragaza, kugira ngo na bo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko ngo iyo bashyinguye ababo biri mu bibongerera imbaraga bikabaha n’icyizere cy’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka