Byiswe ko duhawe ubwigenge, butuviramo ubwigunge - Irere Claudette

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko Abakoloni bagize uruhare mu gutandukanya Abanyarwanda ndetse Repubulika ya mbere n’iya kabiri zakomeje kubiba urwango zihereye mu burezi ari byo byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Nyuma yo gusobanura amateka yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwasabwe gukomera ku byo igihugu kimaze kubaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette

Ibi byavugiwe mu mahango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye (MINEPRISEC), minisiteri y’amashuri makuru ubushakashatsi n’umuco (MINESUPRES) n’abakoreraga icapiro ry’amashuri ryitwaga IMPRISCO, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, yavuze ko abakoloni bagize uruhare mu gutandukanya Abanyarwanda ndetse Repubulika ya mbere n’iya kabiri yakomeje kubiba urwango ihereye mu burezi.

Ati:” Bijya gupfa byahereye no mu burezi. Nyuma y’umwaduko w’abazungu na politiki yabo ya mbatanye mbategeke, yatwinjije ku butegetsi bubi bwaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Aha byiswe ko u Rwanda rubonye ubwigenge ariko aho kuba ubwigenge biba ubwigunge kuri benshi kuko ari bwo Abatutsi batangiye guhezwa ku byiza by’igihugu harimo n’uburezi.”

Yagaye abari bakwiye kuzana umucyo mu Banyarwanda bazanye umwijima.

Yagize ati:” Uyu ni umwanya ukomeye tugomba gutekereza k’ubugwari bwaranze abari bazwi nk’abanyabwenge bari abakozi mu nzego zitandukanye z’uburezi, abandi ari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na kaminuza bakijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi aho kuba urumuri n’agakiza bya rubanda nk’uko byari mu ntego y’iyari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.”

Ibi abihurizaho na Prof. Joseph Nsengimana wakoze muri Minisiteri y’Uburezi, uvuga ko abakoloni na Leta y’amacakubiri yari iyobowe na Habyarimana J. ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati:” Amateka yatumye tugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ayo mateka birumvikana yubatswe mbere. Yubatswe guhera 1959 aho amashyaka mashya yadukanye gushyira imbere ibitekerezo by’amacakubiri byatangiye mu Rwanda mu mwaka 1923.”

Prof Joseph yavuze ko abayobozi ba Kiliziya nka Musenyeri Leon Classe n’ubuyobozi bwariho ari bo bakoresheje ibitekerezo bitandukanya abantu. Abanyarwanda bari bafite ubumwe kuko ntawashoboraga kubatsinda. Ibi byatumye Abanyaburayi bacamo ibice abarutuye kugira ngo babayobore.

Yagize ati: “Hari abazungu bagerageje kwinjira mu Rwanda, Abanyarwanda barabananira babakubita inshuro. Bashatse uko bayobora u Rwanda basanga kubacamo ibice ari yo nzira. Baricaye batekereza yuko kugira ngo bayobore u Rwanda bagomba gucamo Abanyarwanda ibice, bavuga yuko ibintu byari iby’ibyiciro ari amako.”

Abitabiriye umahango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba minisiteri y'uburezi bazize genocide yakorewe abatutsi
Abitabiriye umahango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba minisiteri y’uburezi bazize genocide yakorewe abatutsi

Urubyiruko rwasabwe gukomera ku byo igihugu kimaze kubaka nk’uko byagarutsweho na Prof. Joseph.
Yagize ati:” Umurage u Rwanda ruhaye urubyiruko ni umurage ukomeye. Icyo tubasaba ni uko izo mbaraga bazikomeza, ibyo bitekerezo babikomeza ariko cyane cyane ni ubumwe bwabo.”

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye (MINEPRISEC), minisiteri y’amashuri makuru ubushakashatsi n’umuco (MINESUPRES) n’abakoreraga icapiro ry’amashuri ryitwaga IMPRISCO, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku ku rw’urwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu karere ka Gasabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka