Uburasirazuba n’Amajyepfo ni ho hari abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside benshi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko mu cyumweru cyo kwibuka kuva tariki ya 07 kugera tariki ya 13 Mata 2024, hakiriwe amadosiye 52 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Avuga ko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva tariki ya 07 kugera tariki ya 13 Mata 2024, RIB yakurikiranye amadosiye 52 harimo abakekwa 53 n’ibyaha 66 byakozwe.

Icyaha kiza ku isonga ni uguhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, amadosiye 21, Ingengabitekerezo ya jenoside, amadosiye 17, Gupfobya Jenoside, amadosiye icyenda (9), Guhakana Jenoside, amadosiye abiri (2), Guha ishingiro Jenoside, amadosiye abiri (2) n’ibyaha by’Ivangura, dosiye imwe (1) .

RIB ivuga ko ibikorwa bigize ibyaha byagaragaye ari amagambo ashengura umutima abwirwa uwacitse ku icumu rya Jenoside, ahakurikiranywe abantu 37, Kurandura cyangwa Kwangiza imyaka mu mirima y’uwacitse ku icumu rya Jenoside, ahakurikiranywe abantu batanu (5), Gukoresha ibikangisho, urugero gushinga umusaraba, ahakurikiranywe abantu batatu, Kwangiza ibikoresho urugero, amatiyo y’amazi n’amatafari abumbye, ahakurikiranywe abantu babiri (2), Inyandiko zitazwi uwazanditse (Tracts), ahakurikiranywe abantu babiri (2), Kwandika ubutumwa hakoreshejwe telefoni, umuntu umwe (1) no Gutwika ikiraro cy’amatungo, umuntu umwe (1) .

RIB, ivuga ko mu bakekwa uko ari 53, abagabo ni 42 n’abagore 11.

Mu bakekwa bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bafite aho bahuriye nayo ni batatu (3), abakekwaho icyaha cya Jenoside badafite aho bahuriye nayo 47 naho abakekwa bafite ababyeyi bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bakaba batatu (3).

Hagendewe ku byiciro by’imyaka, RIB, ivuga ko mu bakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, 24 bari hagati y’imyaka 31 na 44, 13 bakaba hagati y’imyaka 17 na 30, 12 bakaba hagati y’imyaka 45 na 58 naho abarengeje imyaka 59 bakaba bane (4).

Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo buri yose ifite abantu 14, hagakurikiraho Umujyi wa Kigali n’abantu icyenda (9), Uburengerazuba abantu umunani (8) naho Amajyaruguru abantu batandatu (6).
Uturere tuza ku isonga ni Gasabo na Kayonza n’abantu batanu (5) kuri buri Karere, Nyagatare Gicumbi na Karongi, abantu bane (4), Rwamagana, Kamonyi, Huye, Nyamasheke na Nyarugenge, abantu batatu, batatu.

Muri rusange isesengura RIB ikora rishingiye ku birego yakira, rigaragaza ko Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo igenda igabanuka kandi bigabanya n’ubukana bikorwamo mu bantu.

Urugero ni uko muri Mata 2023, hakurikiranywe amadosiye 56 mu gihe Mata 2024, amadosiye 52.
RIB, ivuga ko ubukana ibyaha byakorwanaga bwagabanutse biva mu bikorwa by’ubwicanyi cyangwa gukomeretsa bijya mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima.

Ikindi Abantu ntibakihanganira amagambo cyangwa ibikorwa bigize ibyaha by’ingebitekerezo ya Jonoside n’ibyaha bifitanye isano nayo (Guhishira biragenda bigabanuka).

Abantu baragenda bosobanukirwa ububi bwo guhisha amakuru yerekeranye nahashyinguye imibiri yabazize Jenoside nk’uko bisobanurwa na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB.

Ati “Muri rusange isesengura rishingiye ku birego RIB yakira, rigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo igenda igabanuka. Ikindi kandi n’uko ubukana ibi byaha byakoranwaga mu myaka yo hambere buri kugabanuka ku kigero cyo hejuru.”

Akomeza agira ati “Ubukana burava mu bikorwa by’ubugome bukabije bijya mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima; gusa n’ayo bagambo agomba kurwanywa agacika burundu. Ikindi kandi abantu bari kugenda bagaragara muri ibi bikorwa n’ubundi n’abantu usanga iteka bagongana n’amategeko cyangwa abantu badashobotse muri sosiyete. Ni gacye usanga abantu bazima bari kwishora muri ibi byaha.”

Avuga ko ugereranyije mu myaka itanu (5) ishize 2020-2024, amadosiye yo mu cyumweru cyo kwibuka yagabanutse ku kigero cya 7.2% bingana n’amadosiye 4.

RIB, ivuga ko n’ubwo bigaragara ko hari intambwe igaragara yatewe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ariko hari abantu bakiyifite, basabwa kuyireka ndetse bakareka no kuyikwirakwiza mu bana babo cyangwa urubyiruko kuko nta muntu wagize ingengabitekerezo ya Jenoside yaguye neza.
RIB irasaba abantu bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yahishwe kandi banatere intambwe batange amakuru kuko nta ngaruka bigira ahubwo kuyahisha bigira ingaruka zirimo no gufungwa.

RIB kandi ivuga ko ubumwe bw’abanyarwanda ari imwe mu nkingi iki Gihugu cyubakiyeho kandi itazihanganira umuntu wese uzasenya ubumwe bw’abanyarwanda biciye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zikurura inzangano n’ikindi kintu cyose gisenya ubwo bumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka