Mwulire: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 128 y’Abatutsi bazize Jenoside
Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ku wa Kane tariki 18 Mata 2024, mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 128.
Ni imibiri 10 irimo iyabonetse ku musozi wa Nawe no ku musozi wa Mwulire, mu gihe iyindi 118 yimuwe, irimo 2 yimuwe mu Murenge wa Mwulire, indi 2 iva mu Murenge wa Gishari, indi isigaye uko ari 114 ikaba yakuwe mu Murenge wa Rubona, yose ikaba yashyinguwe mu rwibutso rwa Mwulire mu rwego gusubiza icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside biciwe ku Musozi wa Mwulire.
Umurenge wa Mwulire wahoze uri muri Komine Bicumbi, yari imaze igihe iyoborwa na Laurent Semanza uzwi cyane mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari amaze igihe gito agororewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko akagaruka muri Jenoside yakorewe Abatutsi gushigikira mugenzi we wari wamusimbuye Juvenal Rugambarara, na we wahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bombi babihamijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda, rwakoreraga Arusha muri Tanzania.
Abarokokeye Jenoside ku musozi wa Mwulire bavuga ko bari banesheje interahamwe bakoresheje amabuye, iyo bataza kugabwaho ibitero n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu.
Bavuga ko urugamba rwo kwirwanaho rwamaze iminsi 10 ruyobowe na Karenzi Guido afashijwe n’umukobwa witwaga Kirabirwa, hakoreshejwe amabuye n’izindi ntwaro za gakondo, kugeza tariki 18 Mata ubwo bagabwagaho ibitero by’abasirikare.
Ubuhamya bw’abarokokeye ku musozi wa Mwulire, bugaragaza ko guhera tariki 18 Mata ari bwo batangiye kwicwa cyane kubera ibitero by’abasirikare, ubundi bamaze gucika intege, interahamwe zibahukamo zitangira kubatemagura.
Theoneste Muzungu warokokeye ku musozi wa Mwulire, akaba yari anahagarariye imiryango y’imibiri yashyinguwe, yavuze ko iyo bibuka bakagira n’amahirwe bakabona imibiri yo gushyingura bashima, bakanashimira Leta yabahaye umwanya wo Kwibuka ababo bishwe bagapfa batabaza.
Yagize ati "Iyo dushyingura bano bantu mu cyubahiro, tuba twumva batwumva, kuko twizera ko roho zabo ari nzima. Ni umwanya wo kongera kubaha amakuru y’uko hari abasigaye, no kubaha icyubahiro, ndetse ko na Leta yabicaga itagihari, hariho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibaha agaciro nubwo batacyambaye umubiri, ariko twizera ko batwumva."
Umuyobozi Mukuru wa IBUKA, Dr. Philbert Gakwenzire wifatanyije n’abarokokeye ku musozi wa Mwulire gushyingura imibiri y’ababo bahiciwe, yavuze ko abacyinangiye badashaka gutanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye, bakwiye kujya babihanirwa.
Ati "Uko kudatanga amakuru na byo ni uburyo bwo gukuririza ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe ikwiye kuranduka burundu, bityo tugakomeza kwimakaza ubumwe mu Banyarwanda."
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bw’impanuro z’Umukuru w’Igihugu bumvise bakabohoka bagatanga imbabazi ku bazibasabye n’abatarazisabye, kandi bitari byoroshye bitewe n’ubukana ndetse n’ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe.
Yagize ati "Iyo urebye imibiri isaga ibihumbi 83 iruhukiye mu nzibutso dufite mu Karere ka Rwamagana, ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ugira ngo n’imbabazi zari zaratemwe ntizari zigihari. Ariko ikimenyetso cy’Ubunyarwanda, ubumuntu, kugaragaza ubwo butandukane n’izo nkoramaraso, ni byo tuzi ko twese twashyize imbere.”
Akomeza agira ati “Umutima ubabarira, wubaka ubumuntu, ubumwe, Ubunyarwanda, ntabwo uyu munsi tucyigamba icyo twari cyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twivuga Ubunyarwanda, tukanatwara no hanze y’Igihugu."
Urwibutso rwa Mwulire rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside irenga 26,900, mu gihe mu nzibutso uko ari 11 ziri mu Karere ka Rwamagana haruhukiyemo imibiri irenga 83,925.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Jenoside ntigasubire mu Rwatubyaye
Jenoside ntigasubire mu rwatubyaye