Yarokowe n’amaraso y’umwana we bari bamutemeye mu mugongo (Ubuhamya)
Umubyeyi witwa Akizanye Jacqueline warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi, aratangaza ko amaraso y’umwana we bamutemeye mu mugongo, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari yo mbarutso yo kurokoka kwe.
Akizanye avuga ko amaraso y’umwana we yari ahetse yamwuzuyeho umubiri wose igihe abicanyi bariho babaroha muri Nyabarongo, babanje kubica we bamuroheramo aho kuko bakekaga ko n’ubundi yenda gupfa.
Uwo mubyeyi avuga ko mu gihe cya Jenoside yari ahetse umwana we w’uruhinja, ashoreye na mukuru we igihe bariho bashinyagurirwa, Interahamwe igiye kumukubita umupanga, uramuhusha ufata umwana ahetse umusatura umutwe, maze akomeza kumuheka avirirana ari nako amaraso amumanuka umubiri wose.
Icyo gihe abicanyi babwiye mugenzi wabo ngo areke kubatemera aho, ko baza kubajyana kuri Nyabarongo bakabaroha, ari nako byaje kugenda bamaze kwegeranya Abatutsi benshi ahitwa mu Cyakabiri.
Icyo gihe ngo hari hakusanyijwe Abatutsi b’ahitwa Mugwato, Rwamatovu n’ahitwa Gitovu barashinyagurirwa kugeza igihe babajyaniye kuri Nyabarongo, aho babaroheye bose we akaza kurokoka.
Agira ati “Umwana wanjye Akimana bari bamusatuye umutwe, baradushorera batugeza ahitwa i Mbuye badutema, twari nk’abari bamaze gupfa, batwicaza ahitwa kuri Mbuye ngo dutegereje ko abitwa Abashabura baza kubafasha kutwica”.
Avuga ko bagejejwe kuri Nyabarongo Abatutsi bose bagacibwa imitwe bakabona kurohwa muri Nyabarongo, ariko kuko we yari yuzuye amaraso, bamuroshyemo ari muzima bakeka ko agiye gupfa ngo amazi aze kumuhorahoza.
Agira ati, “Njyewe baketse ko nenda gupfa kubera amaraso y’umwana wanjye bari basatuye umutwe, bandoheramo aho abana banjye bose Nyabarongo irabatwara, njyewe nsigara ndwana na yo kuko nari nkiri muzima. Nyabarongo dufitanye amateka yatumariye abantu ku buryo hari igihe nayinyuragaho nkayivuma ariko naje kumenya ko na yo atari yo, ari abicanyi, iyo iba yavugaga yatubwira byinshi”.
Data yari yaratwigishije koga kuko yari azi ko tuzarohwa muri Nyabarongo
Akizanye avuga ko akiri umwana muto, we na bakuru be se yajyaga abigisha koga mu bizenga byo mu migezi, ngo kugira ngo igihe bazaba bagiye kurohwa muri Nyabarongo bazabashe koga bavemo.
Agira ati “Iyo tutabaga twagiye kwiga ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu yatujyanaga kwiga koga mu mugezi, ngo we atinya amazi yenda nibaturoha tuzoge twomoke, kandi ni nako byagenze kuko abo baturohanye bose ni njyewe njyenyine warokotse”.
Akizanye avuga ko abicanyi batakekaga ko umwana w’umukobwa yaba azi koga, bituma musaza we na we wari uzi koga ari we abicanyi bakomeza guhugiraho, ngo bamwice kuko na we yari atarapfa kuko yari azi koga.
Avuga ko yamaze nk’amasaha atatu yoga muri Nyabarongo kuko yari azi uburyo akwepana n’ahantu Nyabarongo ifatira abantu ikabahezamo, ariko abicanyi bakomeza kumurika amatoroshi ngo aho akukira bamwice.
Agira ati “Naroze nkukira hakurya mu kibaya, ariko Interahamwe irongera insunikisha ubuhiri nsubira muri Nyabarongo. Ni Imana yahabaye kugira ngo nzavuge iyi nkuru kuko ni njyewe warokotse”.
Akizanye avuga ko nyuma yo kumara igihe muri Nyabarongo yoga, Interahamwe zarambiwe zikamureka ngo zijye gushakisha se umubyara, zakekaga ko aziranye n’Inkotanyi ngo we bazabe bamwica, na we ava muri Nyabarongo atangira kwihishahisha kugeza igihe Inkotanyi zamurokoye mu kwezi kwa Nyakanga 1994.
Avuga ko kwibukira kuri Nyabarongo ari nko gushyingura Abatutsi baroshywemo, agasaba abarokotse kwita ku bikorwa byo kwibuka, kuko asanga ari bwo buryo bwo gushyingura abatwawe na Nyabarongo.
Depite Barthélemy Karinijabo wari waje kwifatanya n’Abarokotse Jenoside kwibuka Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo mu Murenge wa Rongi, yihanganishije abarokotse muri rusange hamwe na Akizanye, ko ntakizongera kumuhungabanya kuko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Agira ati “Nyuma yo kurokoka mwagaragaje ubutwari buhanitse bwo kongera kwiyubaka mwubaka n’Igihugu muri rusange, mwababariye ababahize, ababamariye imiryango, ababasahuye n’abakoze Jenoside bose, kugira ngo mwubake Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange”.
Mu rwego rwo gukomeza kwibuka Abatutsi baroshywe muri Nyabarongo mu Murenge wa Rongi, hagiye kubakwa urukuta ruzandikwaho amazina y’abasaga 300 bazwi ko bishwe bakajugunywa muri uwo mugezi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|