Kimisagara: Banenze uwari Konseye washishikarije Abatutsi kwigaragaza ababeshya kubarinda
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance, yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Kimisagara mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri uwo Murenge.
Ni igikorwa cyabaye tariki 16 Mata 2024, cyitabirwa n’abayobozi banyuranye, inzego z’umutekano, imiryango y’Abazize Jenoside n’abaturage biganjemo abatuye muri Kimisagara.
Itariki ya 16 Mata 1994 ni umunsi mubi utazibagirana ku Batutsi bari mu yitwaga Segiteri Kimisagara kuko mbere yaho ku itariki ya 15 Mata 1994 umugore wari Konseye w’iyo Segiteri witwaga Karushara Rose (bikekwa ko yaguye mu mashyamba yo muri Congo) afatanyije na Radio RTLM, bashishikarije Abatutsi bari bataricwa bari bihishe mu ngo no muri ruhurura ya Mpazi kuvamo, bababwira ko ubwicanyi bwarangiye, babizeza kubarindira umutekano. Tariki ya 16 Mata 1994 abari bavuye mu bwihisho barishwe, akaba ari na yo mpamvu Umurenge wa Kimisagara wafashe iyi tariki nk’iyihariye yo kwibukiraho.
Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kimisagara byabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kunamira Abazize Jenoside bahashyinguye.
Nyuma yo gushyira indabo kuri urwo rwibutso, ibikorwa byo kwibuka byakomereje ku kibuga cy’urusengero rwa Restoration Church Kimisagara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, mu ijambo rye, yongeye gufata mu mugongo imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kimisagara, yibutsa ko iyo hatabaho ubuyobozi bubi, Jenoside itari gushoboka.
Yagaye cyane uwari Umuyobozi wa Segiteri Kimisagara, Karushara Rose, kubera uruhare runini yagize mu bukangurambaga n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Kalisa yashimye ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwongeye kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
Mwiseneza Placide watanze ubuhamya bw’ibyabereye aha muri Kimisagara, aho umuryango we wari utuye, yibukije inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, agaruka ku kababaro Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite mu kuba uyu munsi hari abishwe bitazwi aho bajugunywe kandi hari abantu bari bahari kugeza ubu badatanga amakuru.
Mwiseneza yaboneyeho no gushima Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ati “Uyu mwanya nubwo twibuka abacu twabuze ariko ni n’umwanya mwiza cyane wo gushima Inkotanyi zaraturokoye, ziduha Igihugu turiga, uyu munsi turiho kandi twarashibutse. Uyu munsi mfite ishimwe rikomeye kuko ndi muzima, ubuzima nkesha FPR Inkotanyi.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance, yagaragaje ko nubwo amateka ya Jenoside muri Kimisagara agaragaza ubugwari bukomeye, n’ibikorwa bibi by’indengakamere byari bishyigikiwe n’abari abayobozi, kuri ubu hari icyizere ko bitazongera, kuko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza.
Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n’agahinda, ahubwo abashishikariza gushikama bagakora cyane kugira ngo bagere ku ntego abagiye basize batagezeho. Uyu muyobozi na we yashimye Inkotanyi. Ati “Kubera Inkotanyi, uyu munsi turahagarara tukavuga amazina y’abacu tukababwira ko batazigera bibagirana, tukababwira ko twakuze, twibarutse kandi ko twubaka Igihugu twizera ko ejo hazaza ari ahacu.”
Andi mafoto:
Ohereza igitekerezo
|