Inzu y’Amateka ya Jenoside ku Mayaga izatangira kubakwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari

Minisiteri y’Ubutegtsi bw’Igihugu iratangaza ko inzu y’amateka ya Jenoside ku Mayaga, ahahoze ari Komini Ntongwe, izatangira kubakwa umwaka utaha w’ingengo y’imari ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango w’Abanyamayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AGSF).

Minisitiri Musabyimana ashyira indabo ku rwibutso
Minisitiri Musabyimana ashyira indabo ku rwibutso

Byatangarijwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, ahanashyinguwe mu rwibutso rwa Kinazi imibiri 30 y’Abatutsi yabonetse.

Itariki ya 21 Mata buri mwaka hibukwa Abatutsi bazize Jenoside, mu yahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, aho Ntongwe hakaba ari na ho hishwe Abatutsi benshi mu Gihugu ku munsi, hishwe abasaga ibihumbi 60.

Kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, abarokotse bibumbiye mu muryango AGSF, bakomeje gusaba ko bakubakirwa inzu y’amateka yatuma urwibutso rw’Akarere rwa Ruhango i Kinazi rwuzuza ibya ngombwa, kuko ubu bafata ko nta rwibutso bagira ahubwo bafite imva.

Umuyobozi wa AGSF, Evode Munyurangabo, avuga ko kuba urwibutso rwa Kinazi rutujuje ibisabwa ngo rugaragaze amateka ya Jenoside yahabereye, bibereye imbogamizi abarokotse kuko kugeza ubu hari amakuru atagaragazwa kandi inzu basaba ko yubakwa idahenze cyane.

Agira ati “Ntidukeneye inzu y’amagorofa cyangwa ihenze, turashana inzu yadufasha kujya tuganiriza Abanyarwanda bazajya basura urwibutso, bagasobanukirwa byuzuye uko Jenoside yakorewe Abatutsi hano yakozwe. Turizera ko umwaka utaha tuzagaruka kwibuka RWaruzuye neza cyangwa imirimo igeze ku rwego rushimishije nk’uko twabyemerewe”.

Munyurangabo avuga ko bizeye ko inzu y'amateka izaba yuzuye nibongera kwibuka
Munyurangabo avuga ko bizeye ko inzu y’amateka izaba yuzuye nibongera kwibuka

Ku kijyanye n’ubutabera, Munyurangabo avuga ko muri iyo nzu y’amateka hazaba harimo icyumba cyo gufungiramo abakoze Jenoside (amazina y’abataragezwanimbere y’Ubutabera) ku Mayaga bataraboneka, barimo nk’uwahoze ayobora Komini Ntongwe Kagabo Charles, na n’ubu utaragezwa imbere y’ubutabera.

Agira ati “Iyo uvuze Kagabo Charles wumva abawe bari kwicwa, iyo nzu y’amateka izaba irimo icyumba gifungiyemo amazina ya ba Ruharwa bakoze Jenoside hano ku Mayaga, turasaba kandi ko ubutabera bukomeza kudufasha na we akaboneka akabazwa ibyo yakoze”.

Ku cyiyongera ku butabera busabwa, Munyurangabo anakomeza gusaba ko Leta y’u Rwanda yashyiraho uburyo bwo gukurikirana Abarundi, bari barahungiye ahitwa i Nyagahama nabo bagize uruhare mu gukora Jenoside, aho bo banicaga Abatutsi bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ubutabera buzakomeza gutangwa cyane ko icyaha cya Jenoside kidasaza, asaba abarokotse bo ku Mayaga gukomeza kwihangana mu gihe hari abagishakishwa batarafatwa ngo bagezwe mu butabera.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude
Minisitiri Musabyimana Jean Claude

Na ho ku kijyanye n’inzu y’amateka akavuga ko izubakwa kandi ko abarokotse bo ku Mayaga bihanganira kuba byaratinze gushyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Ku kijyanye n’inzu y’amateka yuzuza ibice bibura ku Rwibutso rwa Kinazi, izatangira kubakwa uyu mwaka w’ingengo y’imari tugiye kwinjiramo, turabashimira ko mwihanganye mugakomeza gutegereza”.

Biteganyijwe ko iyo nzu y’amateka izuzura itwaye asaga Miliyoni 400Frw, hakaba haramaze kuvugururwa inyigo zari zarakozwe mbere, byagaragaye ko bitari binoze ngo iyo nyubako izabe yujuje ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka