Gicumbi: Ibuka irifuza ko umwarimu ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yashyikirizwa ubutabera

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, arifuza ko umwarimu witwa HABINSHUTI Callixte ukekwaho amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside yahanwa kuko aroga urubyiruko yigisha.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye ko mu gihe ubushinjacyaha bubuze ibimenyetso hafatwa ibihano by'imyitwarire
Guverineri Mugabowagahunde yasabye ko mu gihe ubushinjacyaha bubuze ibimenyetso hafatwa ibihano by’imyitwarire

Muzigura Metode Robert, warokotse Jenoside Mata 1994, avuga ko icyaha umwarimu akekwaho ari amagambo yavuze kuwa 15 Ukuboza 2023, ayabwira uwarokotse Jenoside.

Yabanje ngo kujya amubwira ko azamusubiza iwabo I Nyaruguru nyuma mu ruhame rwa benshi harimo abayobozi mu nzego z’ibanze baje kubakemurira ikibazo kijyanye n’imbibe z’isambu amubwira ko ibyo akora byose abiterwa n’uko ari Umututsi.

Yagize ati “Yabanje kujya amubwira bari bonyine ko azamusubiza iwabo I Nyaruguru kubera ko yabimubwiraga nta bandi bahari uwo mukecuru yaburaga aho ahera atanga ikirego. Noneho arerura bari kubakemurira ikibazo kijyanye n’ubutaka, mu ruhame rwa benshi aravuga ati ibyo byose uri kubikora witwaje ko uri Umututsi.”

Abayobozi n’abaturage bari bahari ngo bakoze raporo kuri iyo mvugo ishyikirizwa inzego z’iperereza nazo zimugeza mu bushinjacyaha ariko nyuma aza kurekurwa ngo kuko ngo amagambo yavuze atagize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Avuga ko ikirenze kuri ibyo ari uko yarekuwe hanyuma agatumira inshuti bakajya kwishimira ko yabaye umwere ku cyaha cy’ingengabitekerezo nabyo ubyabyo afata nk’icyaha.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, avuga ko kurekurwa kwe byabashenguye imitima akifuza ko bishoboka inzego bireba zakongera zigasuzuma neza bagahabwa ubutabera.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi arifuza mwarimu Callixte ahanirwa amagambo yavugiye mu ruhame
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi arifuza mwarimu Callixte ahanirwa amagambo yavugiye mu ruhame

Yagize ati “Ntibikwiye ko umuntu w’umurezi urerera Igihugu avuga amagambo arimo ingengabitekerezo ariko abasesenguzi bakavuga ko ibyavuzwe nta cyaha kirimo, umuntu akaba umwere kubera ko hakusanyijwe amafaranga agahabwa umuntu wagombye kuba atanga ubutabera.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko ibyaha bya Jenoside n’iby’ingengabitekerezo ya Jenoside bidasaza.

Avuga ko inama y’umutekano yaganiriye kuri iki kibazo ndetse ifata n’umwanzuro ko umuntu ufite imvugo nk’izo atakomeza kuba umurezi bityo akwiye guhabwa ibihano bijyanye n’imyitwarire.
Ati “N’iyo ubushinjacyaha bwabura ibimenyetso ariko Akarere gafite uburenganzira bwo gutanga ibihano byo mu rwego rw’imyitwarire, ntabwo navuga ngo ni umurezi ubwo yaba akomeje kuturogera urubyiruko.”

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi gukemura iki kibazo mu gihe cya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka