Ubumenyi butagira uburere buba butuzuye - Minisitiri Irere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.
Yavuze ko bitari bikwiye ko abantu bize bagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi abishingira ku ntego ya kaminuza y’u Rwanda yari ifite yo kuba Urumuri n’Agakiza bya rubanda, nk’uko byari mu ntego y’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Ati “Aha ndagira ngo mbibutse kandi ko abenshi mu bacuze umugambi wa Jenoside bari baranyuze muri iyi yahoze ari Kaminuza Nkuru y´u Rwanda. Birengagije ibyari mu ntego yabo nziza bagahitamo guteza umwijima w’icuraburindi n’imiborogo mu bana b’u Rwanda. Ibi byerekana neza ko ubumenyi bahakuye bwabuzemo indangagaciro y’ubumuntu ndetse bikatwibutsa ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.”
Yasabye abari bitabiriye iki gikorwa kwigira ku butwari bw’ababohoye Igihugu, kwanga ikibi cyose no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Mu gihe twibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, ni ngombwa kuzirikana ubutwari bw’Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame. Ubutwari bwabo butubere isomo ryo kwanga ikibi cyose, no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi, abafatanyabikorwa, inzego za Leta zitandukanye, inshuti n’abavandimwe bo mu miryango y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibukwaga. Abibukwaga bari abakozi ba Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC), Minisiteri y’Amashuri Makuru Ubushakashatsi n’Umuco (MINESUPRES), n’abakoreraga icapiro ry’amashuri ryitwaga IMPRISCO, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|