Leta mbi igira abaturage babi, yaba nziza bakaba beza - Guverineri Dushimimana

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, aratangaza ko iyo Leta ibaye mbi n’abaturage baba babi, yaba nziza bakaba beza nk’uko bigaragara kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze imyaka 30 yubaka ubumwe, bwasenywe na Leta zabanje za Repubulika ya mbere n’iya Kabiri.

Guverineri Dushimimana acana urumuri rw'icyizere
Guverineri Dushimimana acana urumuri rw’icyizere

Guverineri Dushimimana yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Bwishyura, ubu ni mu Karere wa Karongi aho yagaragaje ko mbere y’umwaduko w’abazungu, nta na hamwe mu mateka higeze hagaragara Abanyarwanda bashyamirana kugeza aho bicana.

Guverineri Dushimimana atangaza ko bibabaje kuba Umunyarwanda yarumviye umunyamahanga (Umukoloni), kumushuka ngo yice umuturanyi we bari basanzwe babanye neza bikemera.

Avuga ko mu bikorwa byose Abanyarwanda bafatanyaga, ndetse no mu gihe cyo kwagura, kurinda no gutabara u Rwanda bose bafatanyirizaga hamwe kururengera, byose bikaza guhinduka nyuma y’uko abazungu binjiye mu Rwanda.

Avuga ko n’ubwo abazungu baje bateranya Abanyarwanda, igihe cya za Repubulika ya mbere n’iya kabiri nta cyakozwe ngo ibintu bisubire mu buryo, ahubwo hakomeje kubibwa urwango mu Banyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’Ubuyobozi, abayobozi iyo babaye babi n’abaturage baba babi, iyo abayobozi babaye beza n’abaturage baba beza, nkaba nsaba urubyiruko nk’abayobozi b’ejo kuzahitamo kuba beza kugira ngo muzagire abaturage beza n’Igihugu cyiza”.

Guverineri Dushimimana avuga ko iyo Leta ibaye nziza n'abaturage baba beza
Guverineri Dushimimana avuga ko iyo Leta ibaye nziza n’abaturage baba beza

Yogeraho ati “Birababaza kubona umunyamahanga yanganisha abavandimwe, basangiye bose bagakorera hamwe igihe cyose, ariko mu gihe gito akabateranya kugeza ubwo bamwe bakoreye abandi Jenoside bigashyigikirwa na Leta”.

Leta mbi imaze kuvaho, abari mu gice cyahigwaga bemeye gusangira ubuyobozi n’ababahigaga

Guverineri Dushimimana avuga ko kubera ubudasa bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, abahagaritse Jenoside biganjemo urubyiruko, bemeye gusangira ubutegetsi n’abakoze Jenoside n’ababakomokaho, kugira ngo berekane inzira nziza n’imibanire myiza ikwiye kuba ishingiraho, bityo ababyiruka bakazagira u Rwanda rwiza.

Agira ati “Abakoloni bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho bagiye, kandi icyo bashakaga ku Rwanda kiracyahari ndetse ubu banafite ababakorera mu bihugu duturanye, badatinya kuvuga ko bashaka no gukuraho ubutegetsi, ibyo rero dukwiye guharanira kubirwanya ngo ejo ubumwe bwacu budasenyuka”.

Asaba urubyiruko gukomeza gufata iya mbere mu kwirinda ibitekerezo bigamije gusenya u Rwanda, hakoreshejwe inzira zose zishoboka zirimo n’ikoranabuhanga, kuko Isi ya none iryifashisha mu gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo ya Jenoside, arubwo rukigira ku butwari bwaranze abahagaritse Jenoside no kwima amatwi abashaka kubicira ejo hazaza.

Urugendo rwatangiriye muri IPRC Karongi hahoze ari ETO Kibuye, berekeza i Nyamishaba
Urugendo rwatangiriye muri IPRC Karongi hahoze ari ETO Kibuye, berekeza i Nyamishaba
Bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside biciwe i Nyamishaba
Bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside biciwe i Nyamishaba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka