Basketball: Amakipe ya APR mu bagabo n’abagore yegukanye ibikombe byo #Kwibuka30
Mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya APR BBC mu bagore ndetse n’abagabo ni yo yatwaye ibikombe atsinze Patriots BBC ndetse na REG W BBC.
Ni irushanwa ryiswe ‘Basketball Genocide Memorial Tournament 2024’ ryakinwaga iminsi ibiri ribera muri BK Arena i Remera.
Ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, hakinwaga mikino ya 1/2 hashakwa amakipe agera ku mukino wa nyuma mu bagabo ndetse no mu bagore.
Mu bagore ikipe ya APR W BBC yasezereye ikipe ya Kepler BBC iyitsinze amanota 46-40 , naho ikipe ya REG W BBC igera ku mukino wa nyuma isezereye Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza ku manota 76-60.
Mu bagabo, ikipe ya Patriot BBC yari yasezereye bigoranye ikipe ya Tigers BBC ku manota 74-69, naho APR BBC itsinda biyoroheye ikipe ya REG BBC amanota 96-66.
Ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, nibwo hakinwaga imikino ya nyuma mu bagabo n’abagore ndetse hakinwa n’imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ku makipe atarabashije kugera ku mukino wa nyuma.
Saa munani z’amanywa nibwo umukino wa mbere watangiye. Uyu mukino wahuje Kepler W BBC ndetse na Groupe Scolaire Marie Reine mu bagore bahatanira umwanya wa gatatu. Ikipe ya Kepler W BBC yitwaye neza itsinda uyu mukino ku manota 76-64 , ifata umwanya wa gatatu maze Groupe Scolaire Marie Reine iba iya kane muri iri rushanwa.
Mu bagore kandi amakipe yari yageze ku mukino wa nyuma ari yo APR W BBC ndetse na REG W BBC yakinnye saa kumi z’umugoroba, ikipe ya APR W BBC itsinda REG W BBC amanota 86-81 maze yegukana igikombe.
Mu bagabo mu makipe yahataniraga umwanya wa gatatu, REG BBC yari isanzwe ifite iki gikombe ndetse ikaba yari yasezerewe na APR BBC, yatsinze Tigers BBC yasezerewe na Patriots BBC amanota 94-92 bituma REG BBC ifata umwanya wa gatatu naho Tigers BBC iba iya nyuma mu irushanwa.
Umukino wa nyuma mu bagabo wari utegerejwe n’abafana benshi watangiye saa mbili n’igice z’umugoroba. Ikipe ya APR BBC yahabwaga amahirwe yari yongereyemo abakinnyi barimo Obadiah Noel wayifashije ndetse na Patriots BBC na yo yongeramo Nijimbere Guibert ndetse na Turatsinze Olivier gusa yari yatakaje Nikola, Perry ndetse na Sagamba.
Ibi byatumye ikipe ya APR BBC yotsa igitutu Patriots BBC mu duce twose tw’umukino kuko agace ka mbere yagatsinze Patriots BBC amanota (25-17), agace ka kabiri irongera irakegukana (19-12).
Mu gice cya kabiri, Patriots BBC yagarutse iri hasi cyane by’umwihariko mu gace ka gatatu dore ko yagatsinzwe irushwa cyane amanota (18-4) gusa mu gace ka kane iragatsinda ku kinyuranyo cy’amanota 2 (20-18) bitagize icyo bitanga ku giteranyo cy’amanota, ahubwo birangira APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 80-63 yegukana igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya 30.
Muri iyi mikino kandi abitabiriye bose bafataga umwanya wo kwibuka mbere ya buri mukino ndetse kandi hagati mu kiruhuko hagatangwa ubutumwa bugamije gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|