Yanze gusubira aho yahoze ngo atazaturana n’abamwiciye - Ubuhamya bwa Mujawayezu

Mujawayezu Xaverine, warokokeye mu bitare bya Rutonde I Rwamagana ariko avuga I Ruramira mu Karere ka Kayonza, avuga ko yanze gutura aho yahoze kubera kwanga kugirira imibereho mibi imbere y’abamuhekuye.

Xaverine Mujawayezu wishyize ibishyimbo mu mazuru ngo abe manini yitwe Umuhutu aticwa
Xaverine Mujawayezu wishyize ibishyimbo mu mazuru ngo abe manini yitwe Umuhutu aticwa

Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mata 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe I Ruramira.

Jenoside ijya gutangira ngo yabanje guhagarikwa ku buyobozi bw’ishuri ry’imyuga (CELAI), aba umwarimu usanzwe ku ishuri ribanza kubera ko yanze kujya mu ishyaka iryo ariryo ryose.

Jenoside yatangiye afite abana umunani harimo abahungu batanu n’abakobwa batatu ari nabo yabashije kurokora bonyine kuko abahungu bicanywe na se wabo.

Icyo gihe we yari yaramaze kugera mu bitare bya Rutonde ariko tariki ya 16 Mata 1994, ngo interahamwe zategetse ko hasigara abagabo gusa abagore babohereza mu rugo rwari hafi aho.

Tariki ya 21 Mata 1994 ngo hari hatahiwe abagore ndetse baraza babakura mu rugo rw’aho bari bari ariko mu gihe bataratangira kubica, hatunguka abasirikare babiri b’Inkotanyi Interahamwe zirahunga, babona ubuzima gutyo.

Baje kubatwara mu nkambi Kayonza ndetse ahahurira na muramu we, igihe cyo gutaha kigeze ariko ngo yabeshye ko ajya kumushakira inzu yo kubamo we agategerereza ku muhanda bene wabo bavaga Uganda ariko mu by’ukuri agamije kutongera gutura aho bamumariye umuryango.

Ati “Igihe cyo kuhava kiragera, mbwira Ntaganda nti rero hari bene wacu bari kuva Uganda, jyewe ndashaka kuguma hafi y’umuhanda, mbibwire mbayobore ku masambu yo kwa Papa bajye kuyaturamo abandi batayaturamo ariko bwari uburyo bwo kumubeshya ntashaka kugaruka inaha.

Avuga ko impamvu zatumye atifuza kuhagaruka ariko yari asigaranye incuke z’inkurikirane kandi aho bakura amazi ari kure byongeye akaba nta bushobozi yari afite bwo kuba yashyiraho umukozi nk’uko babahoranye.

Urubyiruko rwasabwe kwanga inyigisho z'abakuru zibatandukanya
Urubyiruko rwasabwe kwanga inyigisho z’abakuru zibatandukanya

Ikindi gikomeye ariko ngo ni ukugirira imibereho mibi imbere y’abamwiciye umuryango we ahitamo kujya gutura I Rwamagana.

Nyamara ariko Mujawayezu yari yarahuye na Jenoside mbere kuko mu mwaka wa 1959 afite imyaka itanu, batwikiwe ndetse ise arakubitwa agirwa intere ku buryo yamaze imyaka ibiri mu bitaro bya Rwinkwavu.

N’ubwo kenshi yabaga uwa mbere mu ishuri ntibyamubijije kudatsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuko umwaka wa gatandatu yawugezemo 1966 atsinda ikizamini cya Leta mu mwaka wa 1969 aribwo yajyaga kwiga I Zaza mu mashuri yisumbuye.

Yishyize ibishyimbo mu mazuru kugira ngo abe manini batamenya ko ari Umututsi akicwa
Amashuri yisumbuye yaje kuyakomereza I Byimana mu ishuri ry’ababikira ari naho intambara y’abanyeshuri yamusanze mu mwaka wa 1973 yiga amasomo y’inderabarezi, ajya kwihisha mu kigega bahunikagamo ibishyimbo baryaga ku ishuri.

Aha ngo niho yigiriye inama yo gushyira ibishyimbo mu mazuru kugira ngo abe manini bityo atitwa Umututsi kuko ariwe wahigwaga.

Ati “Abanyeshuri b’Ishyogwe na Byimana aho bitaga Bukomero n’aba Kabgayi bakeya, badusanga aho twafatiraga amafunguro ngo baje kwica Abatutsi, dukwira imishwaro, narasimbutse njya mu kigega cy’ibishyimbo batugaburiraga, nigiriye inama yo gufata ibishyimbo binini nkabitambika mu mazuru kugira ngo amazuru abe manini nibaza kumbona babone ko ndi Umuhutu.”

Bamwe mu banyeshuri, abarimu n’ababikira baricwa abandi bararokoka undi munsi hafatwa umwanzuro ko bose bataha bakazagaruka ku ishuri ari uko bazanye indangamuntu z’ababyeyi babo.
K’uwari utuye mu cyahoze ari Kibungo I Ruramira, ngo ntibashobora kugenda ahubwo bagiye kwihisha mu rugo rwari hafi aho bahamara iminsi 12 imvururu zihosheje abasubiza ku ishuri.

Umuyobozi w’ishuri ngo yabahaye umufurere abapakira mu ikamyoneti atwakirizaho ihema abageza I Kigali ndetse asiga anabategeye imodoka zibageza iwabo.

Mujawayezu ngo yabashije kugera iwabo ariko ababyeyi bagwa igihumure kuko bumvaga yarishwe ndetse baranyoye n’inzoga z’ibiyagano.

Yasubiye ku ishuri kuzana ibikoresho bye muri Gicurasi amaze amezi atatu iwabo asanga abo biganaga baratangiye imenyerezamyuga ndetse ubwo uwari umuyobozi w’abanyeshuri banicaranaga, Depite Berthe Mujawamariya aramufasha aguma ku ishuri ndetse bamufasha n’amasomo atsinda ibizamini abona impamyabumenyi k’abandi bose.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 ari mu batangije umuryango AVEGA mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’ibice by’amajyaruguru hagamijwe kwihuza nk’abapfakazi ba Jenoside kugira ngo biyubake badaheranwa n’agahinda n’ubwo ngo iminsi ya mbere byari bigoye kubera ibikomere ku mutima no ku mubiri.

Ubu ni umwe mu batanze ibiganiro muri gereza zitandukanye, bitegura abafungwa cyane abitegura gusubira mu miryango yabo bagiye gusoza ibihano bategurwa uko bazabana n’abo basize mu ngo.
Ibi kandi yanabikoze mu gihe cy’inkiko Gacaca, bashishikariza abekwaho ibyaha kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi.

Avuga nk’abarokotse Jenoside imbabazi bazifite agasaba ababakoreye ibyaha guhambuka bakazisaba bitari ibya nyirarubeshwa bakabana n’abatishishinya.

Yasabye abanyarwanda gukundana no kunga ubumwe ariko by’umwihariko asaba urubyiruko kwirinda imvugo z’abakuru zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Abanyarwanda bakwiye gukundana, nta mpamvu y’umushiha, nta mpamvu yo kwangana kuko ntacyo byatumariye. Gusa hari abantu bamennye amaraso guhera 1959 batarashira inzangano ntizirabavamo ninabo badushukira abana, yemwe bana ntimukabyemere.”

Aha yatanze urugero rw’umwana utabona wiga muri EAV Gatagara ishami rya Rwamagana ukomoka mu majyaruguru wamusabye ko ibyo yabaganirije akwiye kujya kubiganiriza nyirakuru kuko ngo atajya yifuza kumva Umututsi.

Yashimiye ingabo za RPA zabakuye mu menyo y’abicanyi ndetse na Leta yabafashije kwiyubaka mu bihe byari bigoranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka