Leta imaze gukoresha asaga Miliyari 427Frw mu gufasha abarokotse Jenoside
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), uratangaza ko mu myaka 30, Leta imaze gushora amafaranga asaga Miliyari 427Frw mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.
Byatangarijwe mu Karere ka Ngororero ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, ruruhukiyemo imibiri y’Abatusti isaga 7800, ubwo Komiseri uyobora Komisiyo yo kwibuka no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyirabahire Speciose, yagezaga ku bari baje kwifatanya kwibuka, uko ubuzima bw’abarokotse buhagaze muri rusange.
Bimwe mu bikorwa byashowemo ayo mafaranga byiganjemo iby’ubuvuzi, uburezi, kubakira amacumbi abarokotse, inkunga y’ingoboka ku batishoboye, no guhanga imishinga iciriritse hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.
Nyirabahire avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, gushimira abagize uruhare mu kurokora Abatutsi, no kwereka abahakana n’abapfobya Jenoside ukuri ku byabaye.
Yungamo ko kuva mu 1998 Ikigega FARG, cyahawe inshingano zo kwita ku kuzamurira ubushobozi abari bamaze kurokoka Jenoside, bagashakishwa aho bari kandi bagashyirwa mu byiciro by’ubufasha bukenewe.
Avuga ko n’ubwo FARG itakiriho, inshingano zayo zimuriwe muri Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), hakaba hari icyizere cy’uko zizakomeza gukorwa neza ku barokotse Jenoside batishoboye.
N’ubwo bimeze gutyo ariko IBUKA igaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite imbogamizi z’amikoro, aho nk’abahabwa inkunga y’ingoboka bakigenerwa 12,000Frw nyamara bikagaragara ko atakibakemurira ibibazo, kubera ibintu byose byazamutse mu biciro.
Asaba ababishinzwe muri MINUBUMWE kongera inkunga y’ingoboka, ihabwa abarokotse Jenoside batishoboye kuko 12,000Frw atakijyanye n’ubushobozi bwo guhaha ku isoko kuko ari makeya, hakaba n’ikibazo cy’amacumbi, aho inzu hafi 400 mu Karere ka Ngororero honyine zikeneye kuvugururwa, na ho abasaga 50 bakaba badafite amacumbi bakeneye kubakirwa.
Agira ati “Izo nzu zikeneye kubakwa kugira ngo icyizere cyo kubaho kw’abarokotse Jenoside kizamuke babone aho kuba, iriya nkunga y’ingoboka na yo ni nkeya, turasaba MINUBUMWE kureba uko yakongerwa kuko amafaranga ibihumbi 12frw atakigura n’umuceri”.
Kwibuka birakorwa ngo abarokotse Jenoside bakire kandi abayikoze bakomeze gukurikiranwa
Komiseri Nyirabahire avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda bose bagafatana mu mugongo, kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, bikaba inzira yo kwiyunga ku bari mu Gihugu n’abari hanze yacyo ndetse no kwifatanya n’ibindi bihugu byabayemo Jenoside gukomeza guhanga n’ingaruka zayo.
Agira ati “Imibiri irahari turayibona, kwibuka rero ni uguhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibuka ni umuti ku barokotse Jenoside bakavuga kandi bagahabwa umwanya wo gusohora ibimurimo kugira ngo akire ibikomere”.
Na ho ku kijyanye n’ubutabera, imanza zari nyinshi zigera hafi kuri miliyoni ebyiri zaraciwe, kandi inyinshi muri zo zararangijwe. Gushakisha abakoze Jenoside bihishe mu mahanga ngo bakurikiranwe byarakozwe kandi bigikomeje ngo ubutabera butangwe, na ho bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakaba barahanwe, bagabanyirijwe ibihano birimo no gukora imirimo rusange ifitiye Igihugu akamaro (TIG).
Mu bindi bibazo ariko hari icy’ingengabitekerezo ya Jenoside icyigaragaza, ndetse no munsi y’imyaka 18 abana bakayigaragaza, agasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana no kureka kuvuga bagoreka amateka.
Agira ati “Dukunde abana bacu duharanire ko bazaba abagabo bubaka Igihugu aho kugisenya. Nimureke babyeyi tureke amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, dutoze abana ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa”.
Minisitiri w’Ibidukikije akaba n’Imboni y’Akarere ka Ngororero, Mujawamariya Jeanne d’Arc, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange, ihagarikiwe na Padiri Seromba Athanase wari umaze igihe gito ahawe ubupadiri, ariko akagera ku rwego rw’ubunyamaswa agahindukirana abari bamuhungiyeho.
Agira ati “Birababaje kuba uwari ukwiye gupfira intama ze (Akabirisitu) ari we wafashe umwanzuro wo kwica izari zamuhungiyeho zose, n’ubwo ubutabera bwatanzwe, ndibaza ko Padiri Seromba afite urubanza rukomeye ubwicanyi yakoreye abana b’Imana, no kugayisha Kiliziya Gatolika aho yarimbuye inzirakarengane nyinshi”.
Asaba abanyamadini n’amatorero kwigisha abayoboke bayo, bakagira umutima wo gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko ari bwo baba bakomeje kwitandukanya n’umutima mubi, bashyizwemo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside, mu rwibutso rwa Nyange hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 300 y’Abatutsi yabonetse hirya no hino, mu Mirenge ya Murundi mu Karere ka Karongi, n’iya Ndaro na Nyange yo mu Karere ka Ngororero.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|