Destiny’s Child igiye gusubirana nyuma y’imyaka umunani yaratandukanye

Beyonce, umuririmbyikazi wo muri Amerika, yatangaje ko itsinda Destiny’s Child, yaririmbye mo, ryongeye gusubirana nyuma y’imyaka umunani abari barigize batandukanye. Destiny’s Child igizwe n’abakorwa batatu bo muri Amerika: Beyoncé Knowless, Kelly Rowland, na Michelle Williams.

Uyu muririmbyi yabitangaje tariki 10/01/2013, abinyujije ku rubuga rwe rwa Interineti agira ati “ Nejejwe no gutangaza muzika ya mbere y’umwimerere ya Destiny’s Child nyuma y’imyaka umunani.”

Ubutumwa Beyonce yanditse ku rubuga rwe rwa interineti, bwari buherekejwe n’ifoto nini iriho amafoto y’aba bakobwa batatu. Iyo foto igaragaza Album y’indirimbo, Destiny’s Child yitegura gushyira agaharahara, yitwa Love Songs.

Iyi Album izaba igizwe ahanini n’indirimbo z’urukundo iri tsinda ryaririmbye mbere ritaratandukana. Kuri iyo Album hariho indirimbo imwe nshya gusa yitwa “Nuclear”, Destiny’s Child yaririmbye ubwo basubiranaga.

Destiny's Child iritegura gushyira ahagaragara Album y'indirimbo yitwa Love Songs.
Destiny’s Child iritegura gushyira ahagaragara Album y’indirimbo yitwa Love Songs.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane ku isi kubera indirimbo zaryo nziza zirimo “Say My name”, “Suvivor”, “ Independent Women”, “Bills Bills Bills” n’izindi. Mu mwaka wa 2004 nibwo iri tsinda ryaherukaga gushyira ahagaragara Album yitwa Destiny Fulfilled.

Urutonde rw’indirimbo ziri kuri Album “Love Songs”:

1. “Cater 2 U” (2004 - Destiny Fulfilled)

2. “Killing Time” (1998 - Destiny’s Child)

3. “Second Nature” (1998 - Destiny’s Child)

4. “Heaven” (2002 - Simply Deep)

5. “Now That She’s Gone” (1999 - The Writing’s On The Wall)
6. “Brown Eyes” (2001 - Survivor)

7. “If” (2004 - Destiny Fulfilled)

8. “Emotion” (2001 - Survivor)

9. “If You Leave” (featuring Next) (1999 - The Writing’s On The Wall)

10. “T¬-Shirt” (2004 - Destiny Fulfilled)

11. “Temptation” (1999 - The Writing’s On The Wall)

12. “Say My Name” (Timbaland remix) (2002 - This Is The Remix)

13. “Love” (2004 - Destiny Fulfilled)

14. “Nuclear” (2013 - Destiny’s Child – Love Songs)

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka