Abahanzi basezeye muri Salax Awards basimbujwe abandi
Nyuma yuko hari abahanzi batangaje ko batifuza guhatana mu cyiciro cya gatanu cy’amarushanywa ya Salax Awards, Ikirezi Group itegura ayo marushanwa yabasimbuje abandi mu buryo bukurikira.
•Icyiciro cya Best RNB, Tom Close yasimbujwe G-Bruce
•Icyiciro cya Best Video, Komeza utsinde ya Tom Close yasimbujwe Nzaba mpari ya Knowless
•Icyiciro cya Best Group, Dream Boys yasimbujwe B-Gun
•Icyiciro cya Best Album, Uzambarize Mama ya Dream Boys yasimbujwe Intero y’amahoro ya Mani-Martinz
•Icyiciro cya Best Diaspora, Alpha Rwirangira yasimbujwe OGI The General utuye muri Belgique
•Icyiciro cya Best Hip Hop Artist, Jay Polly yasimbujwe Paccy
•Icyciro cya Best Afro Beat Artist, Uncle Austin yasimbujwe Elion Victory
Gutangira gutora ku buryo buri rusange bitangira kuri uyu wa Kane tariki 24/01/2013 saa sita z’amanywa; nk’uko tubikesha itangazo ryasohowe n’umuyobozi mukuru wa Ikirezi Group, Emma Claudine.
Guha amahirwe umuhanzi wakunze ibikorwa bye muri 2012 ni gukoresha ubutumwa bugufi (SMS) wandika ijambo: Salax_Icyiciro_Izina ry’umuhanzi_Ukohereza kuri 7333. Ushobora kandi gutora kuri internet kuri www.umuseke.com ndetse no kuri www.ikirezi.rw.
Clemence KIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|