Ngo amakuru avuga ko umuririmbyi Shaggy yapfuye ni ibinyoma

Amakuru yari yatangiye gusakara kuri interineti avuga ko umuririmbyi Shaggy wo muri Jamaica yitabye Imana ngo ni ibinyoma byambaye ubusa ngo kuko uwo murimbyi ni muzima, akaba akomeje iby’ubuhanzi bwe.

Umuvugizi wa Shaggy yatangarije urubuga rwa Interineti rwo muri Amerika Tmz.com ko ari muzima muri aya magambo: “Ndabivuga nishimye ko ari (Shaggy) muzima, tukaba tunari kumwe hano mu nzu nonaha ubu turi kuvugana.”

Amakuru avuga urupfu rwa Shaggy yatangiye gusakara kuri interineti ku wa gatatu tariki 23/01/2013. Ayo makuru yavugaga ko uwo muririmbyi yapfuye ubwo yari ari mu kabari nyuma y’imirwano.

Ibyo bihuha bikomeza bivuga ko ubwo Shaggy yari ari mu mu mujyi wa Los Angeles tariki 21/01/2013 ngo yarakubiswe kugeza apfuye. Ayo makuru yatumye na page ya Shaggy kuri Wikipedia.org igaragaza ko yapfuye.

Shaggy ngo ni muzima.
Shaggy ngo ni muzima.

Ngo si ubwa mbere amakuru nkayo y’ibihuha, avuga ko Shaggy yapfuye, atangazwa kuri interineti.

Mu kwezi kwa 04/2012 andi makuru nkayo yasakaye kuri interineti avuga ko icyo cyamamare cyapfuye. Ayo makuru akaba yaratangajwe nyuma y’uko interuro yavugaga ngo “RIPShaggy” (Ruhukira mu mahoro Shaggy) yatangiraga gusakara ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter.

Umuririmbyi Shaggy, ubundi witwa Orville Richard Burell, yamenyekanye ku isi ndetse no mu Rwanda kubera indirimbo ze nyinshi zakunzwe cyane nka “Strength of Woman”, Church Heathen”, “Hey Sexy Lady” n’izindi.

Umuririmbyi Shaggy kandi yaje mu Rwanda tariki 12/12/2008 aho yakoze igitaramo ku munsi wakurikiye ho kuri stade Amahoro, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 sosiyete y’itumanaho MTN imaze igejeje ibikorwa byayo mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka