Knowless arakora igitaramo i Kampala kuri uyu wa gatandatu
Umuhanzi Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowles ari mu gihugu cya Uganda kuva kuwa gatanu aho biteganyijwe ko aza gutaramira abakunzi be bo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013.
Uyu muhanzi uririmba injyana ya RnB yageze i Kampala aherekejwe na Manager we witwa Clement aho agomba gususurutsa abakunzi be mu kabyiniro gakunzwe mu Mujyi wa Kampala kitwa Rouge Club.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Chimpreports akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, Knowless yatangaje ko aza gukora ibishoboka byose agashimisha abitabira icyo gitaramo.
Yagize ati: “Ukuri ni uko ntabatenguha. Ndabaha ibyiza byose bishoboka kandi nditeguye. Ndasaba abakunzi banjye kuza bakamfasha simbatenguha.”
Uyu muhanzi w’imyaka 22 y’amavuko akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK yatangaje ko umuhanzi w’Umunyarwanda akunda ku ikubitiro ari Cecile Kayirebwa.

Ku ruhande rwa Uganda, akunda abahanzi nka Julianna Kanyomozi, Jose Chameleone na Vampos, ariko Julianna Kanyomozi akaza ku isonga kubera ijwi rye ryiza.
Umuhanzi Knowless wamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda amaze gusohora alubumu ebyiri, iya mbere yitwa Komeza na Nzabampari ikaba iya kabiri.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|