Biravugwa ko umuhanzikazi Ganzo yaba atwite
Umuhanzikazi Ganzo Maryse wamenyekanye cyane kubera ijwi rye rijya kumera nk’iry’abagabo, akaba kandi ari n’umwe mubahanzi nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira Tusker Project Fame, muri iyi minsi biravugwa ko yaba atwite kandi nawe ubwe akaba abyemera.
Amakuru amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru binyuranye ndetse no ku mbuga zinyuranye nka facebook agaragaza ko uyu muhanzikazi yaba atwite ndetse akaba ari hafi kwibaruka umwana.
Ganzo Maryse n’ubwo abyemera ariko, ntatangaza uwo baba bagiye kubyarana umwana dore ko atari yashinga urugo.

Ganzo kuri ubu wigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ngo ntakihaboneka kubera ibintu byinshi arimo bituma atakiboneka cyane.
Zimwe mu ndirimbo za Ganzo Maryse ni “Karumuna kanjye”, “Umunyarwanda” n’izindi. Amakuru avugwa ni uko Ganzo yaba azibaruka mu minsi ya vuba.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Jewe Icombona Nuko Yohita Ahagarika Ubundi Agakomez Ivyirwa Vyiw Kand Agatomboj Se Wumwana Akamwemer Ndamwipfurij Amahirw Yokwibaruk Nez Uwomwan Murakoz
kubyara ntagitangaje kirimo kabisa ahubwo azibuke kuringaniza imbyaro.
Siwe wenyine na Pas yaramubyaye kdi akomeza inganzo, gusa ntacike intege akorere ayo kuzamurera.
Reka bamubyaze umusaruro, gusa azibuke ko isi yacu ari ntoya, twesedukeneye umwanya wo kubyara abacu.
Kubyara nikare nabyara azarangiza kwiga
kubyara ntabwo ari bibi ahubwo azibuke kuringaniza urubyaro.
Sha umugore nubyara!!!!
Ubwo yumvaga akuze
yibaruke undi muhanzi,ariko anabane numugabo wayimuteye
azasubireyo ntamahwa
arihuse kabisa ubwose iyo abanza akarangiza kwiga ikindi agashaka umugabo inda yi ndaro kweri ari nka kera ntaba agiye kwijwi akarongorwa na bashi
ibyo ntagitangaza kirimo pe!