Filimi “Ineza Yawe” yahimbwe n’Umunyaburera igiye gushyirwa ahagaragara

Filimi “Ineza Yawe” y’umukinnyi ndetse n’umuhimbyi w’amafilimi utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera biteganyijwe ko izashyirwa ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013.

Iyaremye Yves, wahimbye iyo filimi ndetse akanayikinamo, yadutangarije ko igizwe n’ibice bitatu bikurikirana (series). Hatagize igihinduka igice cya mbere nicyo kizashyirwa ahagaragara tariki 26/01/2013.

Iyaremye avuga ko ajya guhimba iyi filimi yashakaga kwigisha abantu bazayireba kugira neza bakigendera kuko ineza bazayisanga imbere. Agira ati “…nashakaga kwigisha abantu ko kugira neza, igihe kigera ineza wagize ukayiturwa ugeze mu maga cyangwa ibihe bibi.”

Ibice bitatu bikurikirana bigize filimi “Ineza Yawe” byakiniwe rimwe. Ngo igice cya mbere nicyo cyamaze gutunganywa neza ibindi bice bibiri bisigaye nabyo bizasohoka bimaze gutunganywa nk’uko Iyaremye abitangaza.

Iyaremye Yves ngo agamije kuzamura impano z'abakinnyi ba filimi bavuka hanze y'umujyi wa Kigali.
Iyaremye Yves ngo agamije kuzamura impano z’abakinnyi ba filimi bavuka hanze y’umujyi wa Kigali.

Ibyo bice byose bigize iyo filimi babikinnye mu gihe kigera ku kwezi, kuva mu kwezi kwa 08 kugeza mu kwa 09/2012. Andi mezi yabaye ayo gutunganya amashusho neza, bayongeramo ibikenerwa muri filimi kugira ngo isohoke imeze neza.

Akomeza avuga ko iyo filimi izamutwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi 500.

Iyaremye Yves yamenyekanye mu Rwanda kubera Filime ye bwite yakinnyemo yitwa “Nyiramaliza”. Kuri ubu yatangije kampani yo guteza imbere sinema yitwa YIRUNGA Entertainment and Films.

Afite intumbero yo guteza imbere ibijyanye na sinema hanze y’umujyi wa Kigali, ngo kuko usanga sinema nyarwanda yibanda ahanini mu mujyi wa Kigali kandi hanze y’umujyi wa Kigali hari abantu benshi bafite impano zo gukina filimi nk’uko Iyaremye abihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka