Kamichi ntagikora umwuga w’itangazamakuru
Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi ntagikora umwuga w’itangazamakuru. Yakoraga kuri radiyo y’abasilamu yitwa Voice of Africa.
Ubwo yadutangarizaga iyi nkuru Kamich yatubwiyeko atagikora kuri iyo radiyo kubera ko amasezerano bari bafitanye yarangiye.
Twifuje kumenya niba ateganya kuvugurura amasezerano cyangwa se akajya ku yindi radiyo adusubiza ko atabiteganya.
Mu kiganiro gito twagiranye ku murongo wa tariki 24/01/2013 ubwo yari ku ishuri, yadusobanuriye ko kuri ubu ashyize imbaraga mu kwiga gusa. Yagize ati : «Kuri ubu nshyize imbaraga mu kwiga ibindi ntabwo nagira icyo ntangaza kugeza icyunamo kirangiye… ».
Kamichi ni umunyeshuri i Kabgayi mu ishuri rikuru « Institut catholique de Kabgayi » aho yiga mu mwaka wa gatatu w’Itangazamakuru, kuri ubu bakaba bari mu bizamini.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|