“Ubyumva ute?” inkuru y’impamo kuri Elion Victory
Umuhanzi Elion Victory aratangaza ko amagambo agize indirimbo y’urukundo yise “ubyumva ute?” aherutse gushyira ahagaragara ashingiye ku nkuru y’impamo (true story) kandi y’ibyamubayeho.
Mu magambo ye Elion yagize ati: “Nahuye n’umukobwa bwa mbere numva ndamukunze neza neza, niwe watumye numva ko urukundo rubaho! Kuva mubonye nsigaye numva ntakiri njyewe…!”.
Twakomeje tumubaza niba yaba yaramukunze bikarangirira aho cyangwa se niba yaramusabye urukundo, Elion Victory adusubiza agira ati: “yeah ubu turi kumwe namusabye urukundo ararunyemerera…”.
Elion kuri ubu afite umukunzi ariko yirinze kudutangariza amazina ye, gusa yatwemereye ko azabanza akamubaza bityo akabona kumutangaza mu itangazamakuru.

Mu ndirimbo ye “Ubyumva ute?” Elion Victory agira ati : “Uri uwatumye menya ko urukundo rubaho nkagukunda ntabizi ariko nkibaza impamvu yatumye nkubona nkumva nezerewe nkisanga mu bihe byiza bidasanzwe mu buzima bwanjye,…”.
Akomeza agira ati: “Ese nawe urabyumva nk’uko mbyumva? Ese nawe washimishijwe no kumbona? Ese nawe wifuza kuzambona undi munsi?...”.
Hari ahandi agira ati: “…ariko imbaraga z’urukundo nizo zizaduhuza njye nawe,…n’ubwo ari bake bazi agaciro k’urukundo njyewe urwo ngufitiye ntirusanzwe.”
Iyi ndirimbo imaze ibyumweru bibiri igiye hanze, yakozwe na Producer David ayobowe (directing) na Elion Victory nk’uko yabidutangarije.
Elion kandi yatubwiye ko nta gihindutse, amashusho y’iyi ndirimbo azagera ku bakunzi be mu kwezi kwa mbere 2013.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubyunva ute by elion victory