Koperative y’abigisha koga banabungabunga ibidukikije ku kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana (CONAPELAM) irategura irushanwa ryo koga rizahuza abiyumvamo ubuhanga bwo koga mu Rwanda hose kuri Noheli y’uyu mwaka.
Rutahizamu wa Uganda, Emmanuel Okwi, yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gihe we ahamya ko icyo gihembo kitari kimugenewe.
Nyuma yo kwigaragaza cyane mu mikino ya CECAFA yabereye muri Tanzania akanafasha cyane u Rwanda kugera ku mukino wa nyuma, Meddy Kagere arimo gushakishwa cyane n’amakipe akomeye muri aka karere.
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatomboye AC Milan yo mu Butaliyani mu mikino ya 1/8 cy’irangiza cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwabo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).
Uwayoboraga ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri, Rurangirwa Louis, yarekuwe tariki 14/12/2011nyuma y’aho uwamwunganiraga mu butabera agaragarije ko ibyo yaregwaga nta shingiro bifite ariko ntarasubira mu kazi ke nk’uko bisanzwe.
Kuva tariki 12/12/2011, ikipe yitwa Isonga FC hamwe n’umutoza wayo Richard Tardy iri i Rusizi mu ntara y’iburengerazuba mu myiteguro y’umukino izakina n’ikipe ya Espoir tariki 16/12/2011.
Ubwo ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yitwa United Stars yajyaga gukina na kaminuza y’u Rwanda i Huye ejo, yakoze impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari ibatwaye irenga umuhanda, ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo uruganda Inyange ruzaha ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ubu yahawe izina ry’Isonga FC, mu rwego rwo kugirango iyi kipe yitware neza muri shampiyona y’cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa abantu bakiri batoya bakoze ibikorwa by’indashyikirwa (Young Achievers’ Awards” wabereye i Kampala muri Uganda, yashimye ikipe yabo yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma muri CECAFA.
Tariki 09/12/2011 mu mujyi wa Libreville muri Gabon hatangijwe Fondation Samuel Eto’O ifite inshinga zo kwigisha gukina umupira w’amaguru urubyiruko ruri hagari y’imyaka 10 na 11 mu rwego rwo kumenya abafite impano muri uwo mukino.
Ku va mu mwaka w’1995 mu mikino igera kuri 14 imaze guhuza u Rwanda na Uganda, u Rwanda rumaze gutsinda imikino 6 naho Uganda itsinda inshuro 7, zinganya umukino umwe.
Kuva tariki 05/12/2011, uwayoboraga ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (Federation Rwandaise d’Athletisme), Rurangirwa Louis, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera azira ibijyanye n’imiyoborere ye.
Kugira ngo Jose Mourinho agere ku ntego ye yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka agomba kubanza gutsinda FC Barcelona, mukeba w’ibihe byose wa Real Madrid kandi ngo yumva azabigeraho abakinnyi be nibakurikiza amategeko icumi yabahaye.
Kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Zanzibar umukino wa ¼ cy’irangiza muri CECAFA ikomeje kubera I Dar es Salaam muri Tanzania.
Kuri icyi cyumeru tariki ya 4 Ukuboza 2011 abakinnyi b’amagare 60 basiganwe bazenguruka umugi wa Kigali mu rwego rwo kurwanya ruswa.
Nyuma yo kwemererwa kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, kuri uyu wa kane, yatangiye imyitozo yitegura imikino y’ibirarane itakinnye.
Mu mikino ya CECAFA ibera muri Tanzania, abafana b’ikipe ya Yanga yo muri icyo guhugu bifanira Haruna Niyonzima usanzwe akinira iyo kipe ariko ubu akaba arimo gukinira u Rwanda.
Ibitego bibiri ku busa u Rwanda rutsinze Zimbabwe bitumye Amavubi ajya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA y’uyu mwaka.
Tariki 27/11/2011, bamwe mu baturage bari bitabiriye kureba umukino wahuzaga ikipe ya Bugesera FC na Unity FC zo mu cyiciro cya kabiri bari bakubise umusifuzi w’umukino batishimiye imisifurire kuko bavuga ko yibye ikipe yabo iminota igera kuri 17.
Raoul Gisanura Ngezi usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze gutorerwa kujya muri komite y’ubuyobozi bwa CECAFA mu matora yebereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa gatatu.
Amavubi ashobora kuzahura n’akazi gakomeye muri CECAFA yatangiye kuri uyu wa gatanu, kuko agomba kuzahangana na Zimbabwe yajemo ku munota wa nyuma ikaba yasimbuye Namibia yavuyemo bitunguranye.
Amarushanwa yo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda 2011 ejo yari ageze ku munsi wa gatanu. Umubirigi Smet Guy wo mu ikipe yitwa FRANDERS AVIA niwe wanikiye abandi akurikirwa n’Umunyarwanda Ruvogera Obedi ariko ariko umunyamerika Rosskopf Joseph niwe ukiri ku mwanya wa mbere muri rusange.
N’ubwo u Rwanda ruheruka gutsinda Eritrea ibitego 3 kuri 1 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi. Ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 114.
Mu gice cya kane cy’isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda (Rubavu-Muhanga), Umunyamerika Kiel Reijnen ukinira Team Type 1 yongeye kubasiga.
Mu gice cya gatatu cy’isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare, ikipe y’u Rwanda yitwa Karisimbi ni yo yabaye iya mbere.
Kuri uyu wa gatatu ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse I Kigali yerekeza muri Tanzania mu mikino ya CECAFA izatangira ku wa gatanu. Umutoza Milutin Micho witwaje abakinnyi 20 yasize yijeje Abanyarwanda kuzabashimisha.
Icyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda cyarangiye Umunyarwanda, Adrien Niyonshuti, ukinira ikipe ya MTN QHUBEKA ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.
Police FC yamaze gufata umwanya wa mbere nyuma yo kubona amanota atatu ku cyumweru ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 2 ku busa. Etincelles na APR FC zari zihanganiye umwanya wa mbere zanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wazihuje kuwa gatandatu.
Ikipe yitwa Team Type 1 y’inyamerika yegukanye umwanya wa mbere mu gace kambere k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryatangiye ejo ku cyumweru kuri stade Amahoro i Remera. Ejo abanyonzi basiganywe ahantu hareshya na kilometero enye. Bahagurukaga kuri Stade Amahoro bakerezeka Kimironko bakanyura kuri KIE bakagaruka kuri (…)
Ku nshuro yaryo ya gatatu, Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira tariki ya 20 irangire tariki ya 26 Ugushyingo. Izitabirwa n’amakipe 12 yo hirya no hino ku isi harimo n’abiri (Akagera na Kalisimbi) yo mu Rwanda. Abakinnyi bose hamwe bazaryitabira ni 60 nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rw’iri siganwa (…)