Iki gishusho kiswe Coup de tête gikozwe mu muringa (bronze) cyashyizwe imbere ya Centre Pompidou i Paris gifite uburebure bwa metero 3 na toni zirenga 2 z’uburemere, kizamurikwa mu imurika ry’ibihangano bya Adel Abdessemed tariki 03/10/2012.

Iki gishushanyo gitandukanye n’ibisanzwe, aho ubundi biba akenshi byibanda ku bikorwa by’intsinzi n’ubutwari. Iki ngo kigamije kwibutsa intsinzwi nkuko byasobanuye na Philippe Alain Michaud uyoboye imurika ry’iki gishusho nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Mail.
Hari mu mujyi wa Berlin mu Budage mu mwaka wa 2006, mu minota ya nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, aho umukinnyi Zinedine Zidane yakubise umutwe Materazzi wari umaze kumubwira amagambo bivugwa ko yamutukaga ku babyeyi be.

Zidane yabiherewe ikarita imusohora mu kibuga ndetse ahita anasezera gukina umupira w’amaguru n’u Bufaransa yari abereye kapiteni butsindwa uwo mukino n’u Butariyani.
Uwakoze iki gishusho Adel Abdessemed ni umunyabugeni wavukiye muri Algeria yerekeza muri France mu 1994 ahunze imidugararo. Ni umunyabugeni uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|