Ernest Brandts yagizwe umutoza wa Yanga Africans

Umuholandi Ernest Brandts wahoze atoza ikipe ya APR FC yagizwe umutoza mushya wa Yanga Africans, nyuma y’ibibaganiro yari amaze iminsi agirana n’iyo kipe. Akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Ernest Brandts w’imyaka 56 yagizwe umutoza nyuma yaho iyo kipe yirukaniye Umubiligi Tom Saintfiet uwayitozaga nyuma y’uko atatangaga umusaruro.

Muri Yanga Africans, Brandts asanze abakinnyi nka Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite yahoze atoza mu ikipe ya APR FC mu Rwanda, akaba yatangaje ko bimushimishije kongera gutoza abo bakinnyi.

Abdalah Bin Kleb, umwe mu bayobozi ba Yanga, yatangaje ko uyu mutoza bamutezeho byinshi, cyane cyane ahereye ku mukino Yanga ifitanye n’ikipe ya Simba tariki 03/10/ 2012.

Ikintu cya mbere umutoza Ernest Brandts yasabye abayobozi ba Yanga ni ukubanza kureba imikino byibuze ibiri ya Simba FC kugirango yige uko ikina mbere yuko bahura mu kwezi gutaha.

Brandts yatangiye gutoza APR FC mu mwaka wa 2010 asibuye Erike Paske Umuholandi mugenzi we.

Brandts yahoze ari myugariro mu ikipe ya PSV Eindhoven no mu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi. Yibukwa cyane mu gikombe cy’isi mu 1978 muri Argentine ubwo yitsindaga igitego bakina n’Ubutaliyani ariko akaza no kuba ariwe ucyishyura. Icyo gihe ikipe ye yageze ku mukino wa nyuma itsindwa na Argentine 3-1.

Bivugwa ko Brandts nubwo agiye gutoza ikipe ya Yanga Africans ariko yashakwaga n’amakipe menshi cyane ayo muri Afrika y’Epfo.

Egide Kayiranga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka