U-17: umutoza yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura Botswana

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Richard Tardy, yahamagaye abakinnyi 23 bagomba gutangira imyitozo bitegura gukina na Botswana mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Kuri uyu wa gatanu nibwo abakinnyi 23 bahamagawe n’Umufaransa Tardy bazagera muri Hotel Impala aho bagomba gucumbikirwa igihe cy’imyotozo, naho imyitozo nyirizina yo ikazatangira bucyeye bwaho ku wa gatandatu tariki 29/09/2012.

Ikipe y’u Rwanda U17 izakina umukino ubanza na Botswana tariki 12/10/2012, i Gaborone naho umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali tariki 27/10/2012
Umutoza Tardy yadutangarije ko mu byumweru bibiri asigaranye ngo akine na Botswana, yizeye kuzaba yarubatse ikipe ikomeye, kuko ngo hari amakosa menshi yabonye ubwo bakinaga na Nigeria akaba agiye kuyakosora.

Urutonde rw’abakinnyi Tardy yahamagaye rwiganjemo abakinnye imikino ibiri ya gicuti na Nigeria, maze bagatsindwa ibitego 8-0 mu mikino ibiri yabereye i Calabar muri Nigeria.

Uko gutsindwa ibitego byinshi, Tardy asanga byaramufashije cyane kumenya ko agomba kongera ingufu ndetse n’ahari amakosa yakozwe n’abo bakinnyi agakosorwa mbere yo gukina imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Abakinnyi benshi bahamagawe ni abakinnye imikino ya gicuti na Nigeria.
Abakinnyi benshi bahamagawe ni abakinnye imikino ya gicuti na Nigeria.

Ikipe y’u Rwanda U17 izajya ikorera imyitozo buri munsi i Remera ku kibuga cya FERWAFA.

Bostwana yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora, nyuma yo gusezerera Malawi iyitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho amakipe yombi anganyije ibitego 3-3 mu mikino ibiri yayahuje.

Amavubi U-17 naramuka asezereye Botswaba azahura n’ikipe izarokoka hagati ya Somalia na Algeria.

Dore urutonde rw’abakinnyi 23 Tardy yahagamaye: Yves Rwigema, Fiston Nkinzingabo, Bertrand Iradukunda, Kassim Ndayisenga, Abdul Rwatubyaye, Ibrahim Nshimiyimana, Jean Luc Rwatubyaye, Anderson Neza, Latif Bishira, Fitina Omborenga, Innocent Twagirimana, Ismail Uwihoreye, Djihad Bizimana, Patrick Sibomana, Rashid Kalisa, Yves Kimenyi, Cedric Kubwimana, America Kalisa, Blaise Itangishaka, Alphonse Nsanzabera, Kevin Shema, Didier Mfashingabo na D’amour Ishimwe.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka