APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Muhanga

APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateranyo muri shampiyona, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 25/09/2012.

APR FC yatangiye shampiyona yitwara neza, ishaka gukomera ku gikombe yegukanye muri shampiyona iheruka, ibanza gutsinda Marine 2-1, none yakurikijeho AS Muhanga iyitsinda ibitego 2-0.

Igitego cya mbere cya APR FC cyagiyemo ku munota wa 78, gitsinzwe na Rutahizamu Faruk Ruhinda waguzwe mu Isonga FC, ubwo yari agiye mu kibuga asimbura Mubumbyi Bernabe.

Igitego cya kabiri cya APR FC cyaturutse ku mukinnyi wa AS Muhanga Eugene Barakagira utarashoboye kuyobora umupira wari ukomeye uvuye kwa Isaie Songa maze ananirwa gukiza izamu rye, ahubwo umupira uboneza mu izamu ry’ikipe ye ku munota wa 80.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga bakina na AS Muhanga tariki 25/09/2012 i Nyamirambo.
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga bakina na AS Muhanga tariki 25/09/2012 i Nyamirambo.

Gutsinda AS Muhanga byatumye APR FC irara ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu kuri atandatu, dore ko andi makipe afite amanota atatu ariyo AS Kigali, Amagaju FC na Kiyovu Sport azakina kuri uyu wa gatatu tariki 26/9/2012.

Kuri uyu wa gatatu Rayon Sport irakina na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Amagaju akine na Kiyovu Sport i Nyamagabe, Espoir irakira Isonga FC i Rusizi, Marine FC ikine na Police FC Kuri stade Umuganda.

Indi mikino ikinwa kuri uyu wa gatatu, La Jeunesse irakina na Mukura ku Mumena naho Musanze FC igakina na Etincelles kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

APR! NDAYIKUNDA IMANA IKANDUSHAPE! IZAZEGUKINIRA IWACUINYARUTEJA TURAYIKUNDAPE TUZAYIHEMBA IMITIMAYACU NABABYEYI NDAYIKUNDA!

NSENGIMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

NUBWAMBERE NANDIKIRANYE KURI FACEBOOK NUKUJYA MUMBWIRIZA MURAKOZE

UWIMANA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

NDI UMUFANA WAPR IGITEKEREZO NATAMGA APR DUKUNDA TUYIRINYUMA

UWIMANA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

namwaemurakoze.ahubwo.nicunga.nibi.tuzayinyagira.bitanu.kubusa

0727514571.leosi yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Dore noneho APR nyayo, ubundise mbere hose haburaga iki?
kandi uhereye uy` umunsi ubumbaye APR. songa mbere.

aimedo yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

NDABEMEYE KABISA NAZENGURUTSE NSHAKA UKO BYAGENZE HAGATI YA APR NAMUHANGA NDABIBURA ARIKO MWE MUBA MWABISHYIZEHO KARE,ESE HABURIKI NGO NABANDI BABISHYIREHO?KUBONA NA RUHAGOYACU ITABISHYIRAHO?TUBA DUKENEYE AMAKURU YIMIKINO IKIMARA KURANGIRA KUKO TWESE SIKO TUBA TWAGIZE AMAHIRWE YO KUBKKURIKIRANA.MURAKOZE.

R.G yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka