Nubwo nyuma y’urutonde ruheruka ikipe y’u Rwanda nkuru itigeze ikina umukino n’umwe waba uw’irushanwa cyangwa uwa gicuti, rwavuye ku mwanya wa 120, kuko hari ibindi bigugu byakinnye bene iyo mikino bituma byongera amanota yabizamuye ku rutonde.
Mu bihugu byo mu karere ka CECAFA u Rwanda ruherereyemo, Uganda ikomeje kuza ku mwanya wa mbere, ikaba iri ku mwanya wa 90 ku isi no ku mwanya wa 22 muri Afurika.
Soudan iri ku mwanya wa 100 ku isi no ku mwanya wa 29 muri Afurika, naho Kenya iza ku mwanya wa gatatu mu karere ka CECAFA ikaba iri ku mwanya wa 128 ku isi no ku mwanya wa 37 muri Afurika.
Tanzania iri ku mwanya wa 132 ku isi no ku mwanya wa 40 muri Afurika naho u Burundi bukaza ku mwanya wa 135 ku isi no ku mwanya wa 41 muri Afurika.
Muri Afurika, Cote d’Ivoire niyo ikomeje kuza ku isonga, ikaba iri ku mwanya wa 16 ku isi, ikaba ikurikiwe na Algeria ndetse na Mali.
Ku rwego rw’isi Espagne ni yo ikomeje kuyobora, ikaba ikurikirwa n’u Budage, Portugal, Argentine, Ubwongereza, Uboholandi, Ubutaliyani, Uruguay, Colombia, Ubugereki.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|