AS Kigali yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sport

AS Kigali yihereranye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 26/09/2012 bituma irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

AS Kigali yakiniraga mu rugo, yatangiranye imbaraga nyinshi kandi ikina umukino ushyize hamwe. Ibitego bitatu byose byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na na Jimmy Mbaraga na Rutahizamu w’umunya-Uganda Ochaya Silva wavuye muri Etincelles akaba yatsinzemo ibitego bibiri.

Rayon Sport yagaragaje imbaraga nkeya no kudahuza umukino neza, yakomeje kurushwa ariko igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.

Igice cya kabiri Rayon Sport yaranzwe no kurinda izamu ryayo, ari nako igerageza gusatira, maze Leandre Sekamana winjiye mu kibuga asimbura abone igitego kimwe cya Rayon Sport, maze umukino urangira ari ibitego 3-1.

Nubwo Rayon Sport Rayon Sport yimuriwe i Nyanza mu rwego rwo kuyishakira imibereho myiza igamije intsinzi, kugeza ubu ntabwo yari yabasha gushimisha abakunzi bayo. Kugeza ubu imaze gutsindwa imikino ibiri, ikaba ifite ubusa ku manota atandatu.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatatu, Police FC yatsindiye Marine FC igitego 1-0 kuri stade Umuganda. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Peter Kagabo.

I Musanze, Musanze FC yahatsindiye Etincelles igitego 1-0 cyatsinzwe na Bebeto Lwamba, AS Kigali inganya na Mukura igitego 1-1, naho Espoir FC itsinda Isonga FC igitego 1-0 cyatsinzwe n’uwitwa Gadi.

Kiyovu Sport yatangiye neza shampiyona ubwo yatsindaga Espoir 1-0, yakomeje gutsinda ubwo yasangaga Amagaju i Nyamagabe ikayihatsindira igitego 1-0 cyatsinzwe na Habyarimana Faustin.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, AS Kigali, Kiyovu Sport na APR FC yatsinze AS Muhanga ku wa kabiri tariki 25/9/2012, ni zo ziri ku isonga n’amanota atandatu kuri atandatu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mana yanjye ko umutima ugiye kumerera nabi. dufashe

janvier ngendahimana yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka