APR FC iracakirana na Police kuri uyu wa Gatandatu

Ku munsi wa Gatatu wa shampiyona APR FC ifite igikombe cya Shampiyona iracakirana na mukeba wayo Police FC cyaciye mu myanya y’intoki, mu mukino uzihuza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/9/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.

APR FC imaze gutsinda imikino yose uko ari ibiri ya shampiyona, iraza kuba ishaka gukomeza umuhigo wo kudatsindwa, mu gihe Police FC yatwaye umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka iza kuba ishaka kutongera gutakaza amanota, dore ko yanganyije umukino umwe igatinda umwe.

N’ubwo APR FC ikinisha cyane cyane abakinnyi bakiri batoya, biganjemo abatarengeje imyaka 20, umutoza wayo Eric Nshimiyimana yizeye ko baza gukura amanota kuri Police kuko ngo n’ubwo ari bato bafite ishyaka ndetse n’inararibonye.

Yagize ati: “Buri gihe icyo twebwe n’ubuyobozi bwa APR dukora, ni uguha icyizere aba bana tukabereka ko byose bishoboka. Benshi muri bo bafite inararibonye bakuye mu makipe y’igihugu y’ibyiciro bitandukanye kandi bafite n’ishyaka.

Ikindi kandi baraziranye ku buryo usanga bakundanye ari nayo mpamvu ubona batsinda, nkaba nizera ko na Police FC bashobora kuyitsinda n’ubwo ari ikipe ikomeye”.

Ku ruhande rwa Police FC, yatakaje benshi mu bakinnyi bayihesheje umwanya wa kabiri barimo Meddie kagere, Laudit Mavugo wagiye muri AS Kigali, Elvardo n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga basezerewe, ariko umutoza wayo Goran Kopunovic afite intego yo kuzegukana umwanya mwiza.

Goran yagize ati: “Twatakaje abakinnyi bakomeye bari ku rwego mpuzamahanga, ku buryo kuzitwara neza bizagorana. Gusa Goran nk’umutoza nemera ko dushobora gukora cyane, n’abakinnyi dufite kandi tukaba twakwitwara neza ndetse tukanagaragaza umukino mwiza.
Nemera ko dukora cyane, ubuyobozi bwa Police FC ntibudushyireho igitutu, dushobora kwegukana umwanya mwiza, gusa ubu sinavuga igikombe, ariko nibura tukaza mu makipe ane ya mbere”.

Undi mukino w’umunsi ukinwa kuri uyu wa Gatandatu ugomba guhuza Kiyovu Sport na AS Kigali ku Mumena. Aya makipe yombi uretse no kuba aturanye i Nyamirambo, yombi yabashije gutsinda imikino yayo ibiri ya mbere ya shampiyona.

Indi mikino yose y’umunsi wa Gatatu izakinwa ku cyumweru, aho Rayon Sport itarabona inota na rimwe izakina na La Jeunesse, Mukura ikakira Marine kuri Stade kamena naho Isonga igakina n’Amagaju ku Kicukiro.

Indi mikino izahuza Etincelles ifite inota rimwe kugeza ubu ikazakina na Espoir kuri Stade Umuganda i Rubavu naho AS Muhanga ikazakina na mugenzi wayo AS Muhanga zazamukiye rimwe mu cyiciro cya mbere.

Kugeza ubu AS Kigali, APR FC na Kiyovu Sport nizo zikomeje kuza ku isonga n’amanoya atandatu kuri atandatu, naho Rayon Sport na Marine ziri ku myanya ibiri ya nyuma zikaba zitarabona inota na rimwe kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka