Icyo kigo kigizwe n’ikibuga cy’umupira w’amaguru gikozwe n’ubwatsi bwa kijyambere (Artificila Turf) gifite metero 40 kuri 20 ndetse n’izindi nyubako zo kwigiramo no gukoreramo.
Kubaka icyo kigo byatwaye ibihumbi 300 by’amadolari y’Amarika, yatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru no kwimakaza amahoro binyuze mu mikino.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yavuze ko bizafasha abana gutera imbere mu mupira w’amaguru ndetse no guhindura imyumvire mibi ikunze kuranga urubyiruko, ahubwo bakarushaho kwiteza imbere, bikazanabafasha kujya mu ikipe y’igihugu.

Umuyobozi w’icyo kigo, Nsengimana Donatien, yatangaje ko bagiye kongera imbaraga mu kuzamura abana bafite impano bakazavamo abakinnyi bakomeye, bakibanda kandi mu gushaka abatoza beza bo kuzajya babakurikirana ndetse ngo bakazanashishikariza abana bakiri bato kwitoza umwuga wo gusifura.
Mbere y’uko ikigo “Kimisagara Football For Hope Centre” gishyirwaho, Kimisagara hasanzwe hari kandi n’ikigo cy’Urubyiruko aho bafite ikipe ya Esperance FC ikina mu cyiciro cya kabiri.
Nubwo iyo kipe itarakina mu cyiciro cya mbere ariko yazamuye abakinnyi bagera ku rwego rwo hejuru barimo nka Iranzi Jean Claude ubu ukina muri APR FC, Mwemere Ngirinshuti ukina muri AS Kigali, n’abandi.
Kubaka ibigo nk’ibi muri Afurika, FIFA yagendeye kuri gahunda nziza yagiye igaragazwa n’amashyirahamwe bibarizwamo, cyane muri gahunda yo kubaka amahoro binyuze mu mupira w’amaguru, bikaba byaremejwe ubwo igikombe cy’isi cyaberaga muri Afurika y’Epfo muri 2010.
Ibindi bihugu by’ububatswemo ibyo bigo ni Mali, Ghana, Namibia, Afurika y’Epfo, Kenya na Lesotho.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|