Muri uwo mukino Rayon Sport yari yizeyemo kubona intsinzi ya mbere biranga, igitego cya Masudi Kaka wa La Jeunesse cyaheshe ikipe ye amanota atatu, maze asiga abakunzi ba Rayon Sport mu gahinda.
Ntibyari bisanzwe ko Rayon Sport ifite ibikombe bitandatu bya shampiyona itangira nabi shampiyona.
Kuva yasubira gukorera i Nyanza, Rayon Sport ntirabona intsinzi na rimwe kuko umukino wayo wa mbere yatsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1, itsindwa kandi na AS Kigali 3-1, ubu ikaba iri ku mwanya wa nyuma, nta n’inota na rimwe ifite.
Mu yindi mikino yabaye ku cyumweru, Mukura yabonye intsinzi ya mbere ubwo yatsindiraga Marine FC igitego 1-0 kuri Stade Kamena, Isonga FC yihererana Amagaju iyatsinda ibitego 3-1 ku Kicukiro.
Etincelles nayo ikomeje kugira ibihe bibi mu ntangiro za shampiyona, kuko yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-1, ikaba itarabona intsinzi na rimwe kuva yatangira shampiyona.
Musanze FC yo ikomeje kwitwara neza, kuko kuva yatangira shampiyona itaratsindwa na rimwe, ikaba yaratsinze AS Muganga ibitego 2-0.
Mu mikino yabaye ku wa gatandatu, APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1, naho Kiyovu Sport itsinda AS Kigali igitego 1-0.
Kugeza ubu Kiyovu niyo kipe itaratakaza inota na rimwe bituma yicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota icyenda ku icyenda.
Ku mwanya wa kabiri hari APR FC ifite amanota 7, Musanze FC ikurikiraho ku mwanya wa gatatu n’amanota 7 nayo, AS Kigali ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 6, Espoir FC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 6 nayo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuyobozi bwa Rayon sport nibufat,icyemezo butuvane mw,ibibihe bidasanzwe ntacyo byaba bimaze dukomeje kurebera,ngo dufit,abatoza usibyeko njye ntigeze nemeranwa nababona Ali na Abdou ar,abatoza babifitiy,ububasha mugih,ama Equipes yose banyuzemo nta resultant nziza bigeze bagaragaza.nabo nibagir,ubutwari begure aho batwerecyeza hamaze kugaragara.