Tennis: Gasigwa na Habiyambere nibo bakina umukino wa nyuma wa ITF Money Circuit

Abanyarwanda Gasigwa Jean Claude na Habiyambere Dieudonne nibo bahura ku mukino wa nyuma wa ITF Money Circuit kuri uyu wa gatanu tariki 28/09/2012 kuri Novotel Umubano Hotel, nyuma yo gusezerera Abanya-Uganda na Botswana.

Gasigwa Jean Claude uri ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu mukino wa Tennis, yageze ku mukino wa nyuma amaze gutsinda Umunya-Botswana, Matong Phyenyo, naho Habiyambere Dieudonne we akaba yasezereye Umunya-Uganda, David Oringa, umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iryo rushanwa mpuzamahanga.

Kuba abakinnyi b’Abanyarwanda babiri bazahurira ku mukino wa nyuma, bivuze ko amadolari y’Amerika 800 ahatanirwa byanze bukunze agomba kuzasigara mu Rwanda.

Gasigwa Jean Claude na Habiyambere Dieudonne baraba bahanganye ku mukino wa nyuma wa ITF Money Circuit.
Gasigwa Jean Claude na Habiyambere Dieudonne baraba bahanganye ku mukino wa nyuma wa ITF Money Circuit.

N’ubwo ariko ku ruhande rw’abagabo Abanyarwanda bitwaye neza, ku ruhande rw’abagore ho ntabwo bahiririwe kuko batarenze ½ cy’irangiza.

Megan Ingabire, umwe mu bahabwaga amahirwe yo kugera kure, yasezerewe muri ¼ cy’irangiza atsinzwe n’Umunya-Kenya Evelyn Otula. Uyu munya Kenya kandi muri ½ cy’irangiza ni nawe wasezereye Gisele Umurararungu nawe wahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.

Mu bagore umukino wa nyuma uzakinwa n’Abanya-Kenya gusa, aho Evelyn Otula azakina na mugenzi we Oduor Caroline.

Mu rwego rw’abagabo, hazakinwa kandi umukino wa nyuma mu bakina ari babiri (double), aho Abanyarwanda Olivier Nkunda afatanyije na Dieudonne Habiyambrere bazakina n’Umunya-Botswana Phenyo Matong na Botswana n’Umurundi Cuma Issa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka