Ubuyobozi bwa Rayon Sport buracyafitiye icyizere abatoza bayo n’ubwo batsindwa
Rayon Sport iranyomoza amakuru avuga ko yaba ishaka kwirukana abatoza bayo, barimo Umutoza wungirije witwa Abdoul Mbarushimana, batangiye Shampiyona nabi batsinde, cyane cyane umukino uheruka iyi kipe yatsinzwe na AS Kigali bikarakaza abafana cyane.
Nyuma yo kwimukira i Nyanza, abakunzi ba Rayon Sport twaganiriye wasangaga bizeye ko ikipe yabo izitwara neza, dore ko ibibazo by’amikoro byakunze kwibasira iyo kipe byakemutse nyuma y’aho akarere ka Nyanza kemeye gutera inkunga iyo kipe.
N’ubwo ariko ibibazo by’ubukungu byakemutse, Rayon Sport yagaragaje intege nke mu mikinire kuko, yatsinzwe imikino ibiri ya mbere harimo uwo yakinnye n’Amagaju n’uwo yatsinzwe na AS Kigali.
Umukino yatsinzwe kuwa Gatatu tariki ya 26/09/2012, ni wo wakuruye umwuka mubi muri iyi kipe, aho abafana barakariye cyane Mbarushimana wari watoje uwo mukino dore ko umutoza mukuru Ali Bizimungu yari mu Budage mu mahugurwa.
N’ubwo abafana ba Rayon Sport bavuga ko anta bushobozi babona mu batoza b’iyo kipe, bagasaba ko basezererwa, Umuyobozi wa Rayon Sport akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Abdallah Murenzi, avuga ko bagifitiye abo batoza icyizere kuko babifitiye impamyabushobozi, gusa ngo bagomba kureba ikibazo nyamukuru gituma ikipe yabo idatsinda.
Nyuma y’uko gutsindwa kwa Rayon Sport, byavuzwe ko uwahoze atoza Rayon Sport akanayihesha igikombe cya CECAFA mu 1998, Raoul Shungu, ngo yaba agiye kugaruka gutoza iyo kipe, ariko umuyobozi wa Rayon Murenzi ayo makuru yayahakanye.
Murenzi avuga ko kuba ayo makuru avugwa biterwa n’uko abafana bakeneye intsinzi, akongeraho ko hari n’abavuga ko uwitwa Sam Timbe wigeze gutoza Atraco FC yaba ari mu biganiro na Rayon Sport ngo ariko byose ni ukubeshya.
Abatoza ba Rayon Sport bavuga ko gutsindwa bidaterwa nabo, ahubwo ngo hari abakinnyi bakomeye bakiniye iyo kipe mu gikombe cy’’Agaciro Development Fund’ banegukanye, ariko ntabwo bemerewe gukina shampiyona kuko batarabona ibyangombwa.
Mu bakinnyi bategereje kubona ibyangombwa harimo Hamis Cedric na Etienne Karekezi na Mbanza Hussein basubiye mu Burundi mu gihugu cyabo cy’amavuko, Sibomana ndetse na Harerimana Hapfizi.
Kugeza ubu abo bakinnyi ntibemerewe gukina shampiyona mu mpera z’icyi cyumweru, ariko umuyobozi wa Rayon Sport avuga ko mu mpera z’icyumweru gitaha bizeye ko bazaba babonye ibyo byangombwa bakaba bakina.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|