Ni nyuma y’intsinzi eshatu mu mikino ine Kirehe FC imaze gukina ikaba ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona n’amanota 9 inyuma ya Rayon Sports na Sunrise FC zifite amanota 10.


Nyuma y’umukino wahuje Kirehe FC na Etincelles ku wa 05 Ugushyingo2016 umutoza Sogonya Hamisi arashima komite nyobozi y’ikipe kuba iri gutunganya neza inshingano zayo yita ku bakinnyi.
Agira ati“ Ndashimira komite ya Kirehe FC kuko iba hafi abakinnyi ikabagaburira ikabashakira ikintu cyose, ubu turangije umukino, igihe cyo guhembwa ntikiragera ariko abakinnyi bagiye guhembwa, urumva ko ari ishyaka babatera ubu tuvugana bagiye no kubaha agahimbazamusyi kabo”.

Sogonya asanga intsinzi iri kugaragara muri Kirehe FC ikwiye kwitirirwa cyane cyane komite ku kazi igaragaza.
Ati“ Nta kintu abakinnyi basaba ngo bakibure, izi ntsinzi tumaze kubona z’amanota icyenda njye ndazikesha komite, turi mu ba mbere n’ubwo twatsinzwe umukino umwe na Sunrise FC, ni amahirwe make twagize ntacyo twaburanye komite, ndayishima na staff y’abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana bakomeje kutuba hafi”.

Ku mukino wabereye i Kirehe wahuje Kirehe FC na Etincelles FC kuri uyu wa 05 Ugushyingo, Kirehe FC ni yo yafunguye izamu ku munota wa 30 w’umukino.
Ni nyuma yo guhererekanya neza umupira Kagabo Ismi aboneza umupira mu izamu rya Etincelles, igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Kirehe FC ku busa bwa Etincelles.

Etincelles yatangiranye igice cya kabiri ishyaka ryinshi ishaka kwishyura biranayihira Kambale Salita Gentil Rutahizamu wa Etincelles atsinda igitego ku munota wa gatatu w’igice cya kabiri.
Ibyishimo bya Etincelles ntibyatinze kuko ku munota wa cyenda w’igice cya kabiri Kirehe FC yabonye koruneri, Kapiteni wayo Ndikumasabo Ibrahim aboneza umupira mu rushundura , umukino urangira ari ibitego 2 bya Kirehe FC kuri 1 cya Etincelles.

Kirehe FC yatsinze imikino itatu mu mikino ine imaze gukina, umukino wa mbere yatsinze Musanze FC 1-0, itsindwa na Sunrise FC 0-1, itsinda Pepiniere FC 1-0, itsinda kandi Etincelles FC 2-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Team tacu tuyiri inyuma, kd irimo kubizamo neza
tubonereho no gushimira abayobozi bayo mukomereze aho. big up our team!!!
kabisa kirehe f c ikomerezaho tubifurije insinzi no kuyindi mikino kabsa
Ndabona iyokipe irikubizamoneza nikomerezaho ndayishyigikiye ikipe niyacu tuyirinyuma