
Hamiss Cedrick wari umaze kurangiza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na Chibuta FC yo muri Mozambique, hari amakuru atangazwa ko yagaragaye i Kigali, bamwe bakeka ko yaba agarutse muri Rayon Sports.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buhaka ayo makuru; nkuko Gakwaya Olivier, umunyamabanga w’iyo kipe yabitangaje mu kiganiro KT Sports cya KT Radio., cyatambutse kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ugushyingo 2016.
Agira ati “Ibyo si mbizi ubwo niba ari i Kigali ari muri gahunda ze twe nta gahunda ihari yo kumugarura.”
Abajijwe niba Cedrick we abishatse Rayon Sports itamwemerera, Gakwaya yongeye gushimangira ko kugeza ubu nta gahunda ubuyobozi bufite ahubwo ko byaterwa n’umutoza.

Massoudi Djouma, utoza Rayon Sports avuga ko abona Hamiss Cedrick akenewe cyane cyane mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Arican Confederation Cup).
Hamiss Cedric yavuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014 bitewe n’ibihano byo kumara amezi atandatu adakina yari yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
FERWAFA yamushinjaga kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino wa AS Kigali na Rayon Sports, wabaye tariki ya 20 Mata 2014.
Ikipe ya Rayon Sports iramutse imugaruye yaba abaye umunyamahanga wa gatanu, nyuma y’Abarundi bibiri, Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot, umunyamali Camara Moussa n’umunyekongo Mugheni Fabrice.
Ibyo byasaba umutoza guhitamo batatu gusa akinisha muri shampiyona.
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
sedlic nibamugarure twongere dutware ibikombe
Nibamusinyishe vuba ahubwo twice ama equipe APR noneho ni ukuba Umugore w’ibihe byose.
Nibamusinyishe ahubwo vuba twice ama equipe APR noneho yaba igowe bya burundu...
Niba agifite ibitego mu maguru bamugarure twe icyo dushaka ni ugutsinda
ikipe nigikundirope, ndayikunda cyane!
Sedlic Hamiss yaradushimishaga cyane agarutse byaba aribyiza kuko aracyacyenewe!!